Rubavu: Yakubiswe azira kuroga umuryango w’abantu 6

Karimunda Siperansiya umucyecuru w’imyaka 50 ari kuvurirwa kwa muganga mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu nyuma yo gukubitwa bikomeye azira kuroga umuryango w’abantu batandatu.

Ku mugoroba wa itariki 12/01/2013 nibwo Karimunda Siperansiya yakubitiwe iwe n’umuryango wa Nkizinkiko Habinshuti umaze gupfusha abantu bane muri batandatu barozwe harimo na nyiri urugo.

Uyu muryango wamenye ko wibasiwe n’uburozi taliki 08/01/2013 abarwaye bajyanywa ku muvuzi gakondo Nyirambazuruvugo Tasiyana utuye mu kagari ka Mahoko mu murenge wa Kanama.

Karimunda siperansiya wakubiswe ashinjwa kuroga.
Karimunda siperansiya wakubiswe ashinjwa kuroga.

Umuvuzi wa gihanga Nyirambazuruvugo wavuye abarwaye avuga ko bari barwaye uburozi, ndetse abo mu muryango wa Nkizinkiko Habinshuti bakavuga ko uyu mucyecuru ariwe wabarogeye kuko basanzwe babimucyekaho.

Karimunda Siperansiya uri kwivuriza ku ivuriro rya Mahoko avuga ko abamukubise bamutunguye, gusa akavuga ko yari asanzwe yumva bihwihwiswa ko aroga ariko abapfuye atari we wabaroze.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburengerazuba avuga ko abakoze icyaha cyo gukubita bagomba gukurikiranwa kandi asaba abaturage bahuye n’ikibazo cy’uburwayi kutihutira kujya mu bavuzi gakondo ahubwo bakwiye kujya kwa muganga habegereye.

Nubwo abakubise Karimunda Siperansiya bataratabwa muri yombi umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba avuga ko bagomba gukurikiranwa mu mategeko bazira icyaha bakoze.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nonese byangiye bite mubucamanza ari kuwaroze ari kubamukubise kontayindi nkuru twabonye

sugira justin yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Abo bantu nibahanwe vuba.Urumva gukubita ntabwo aribyo byerekana ko uwo Mukecuru aroga.Ahubwo Uwabamenyesheje ko ari uwo mukecuru ubaroga akwiye gukurikiranwa na Polisi kuko birabonyeka ko Uwo Mukecuru arengana.
Ariko se abantu bazajijuka ryari?Mu Rwanda kugeza ubu hari abantu bataziko gupfa bibaho bagahora bumva ko upfuye arozwe.Hari uvuze ngo kuba avugako bihwihwinswa ngo niko kwemera.Aribeshye kuko yashatse kuvuga ko yabyumvaga bivugwa bishoboka mubaturanyi babibwirwaga nabo bamukubise.Abantu beshi tuziko iyo bangana numuntu bamucira uburozi.Muri make uyu mubyeyi Espèrance(Kwizera) Niyizere Imana izamurenganura kuko Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.ABO BANTU BIPIMISHE KUKO BASHOBORA KUBA BAFITE INDWARA MUMURYANGO BATAZI.Uwo Muvuzi se Ni Umupfumu?Nabo keshi bararoga kugirango babone ababagana.Mwirinde abo bavuzi bavugishwa bagateranya Abaturanyi keshi nimiryngo.Ni Ukuzatumenyesha Niba aba bagizi banabi bafashwe.Niyo yaroga ntibikuraho Inzego z’umutekano.Cg BABAMUTEREREJE?!POLISI NIKORE IBAFATE.Imana Ifashe ababona ukuri bakarenganura abarengana.UWO MUBYEYI NTABWO ARI UMUROZI AHUBWO ATURANYE NABAROZI NDETSE ABAGOME!Ibintu nkibi birambabaza cyane kuko abantu beshi bahorana udutiku bangana baturanye kandi ntacyo bapfa.ABOBANTU BIHANIRA BABESHYERA ABAKENE NIBAHANWE BYINTANGARUGERO.NDASABA POLISI KO YAFATA UWO MUVUZI AKATWEREKA UBUROZI BWUWO MUKECURU.Nukuri Abapfumu bararoga kandi iyo umugizeho limwe ahora akwicira!!Imana niyo izibyose nimusenge Uhoraho Imana kuko ntiteranya Abantu ahubwo irabahuza.NDIFULIZA KANDI ABANTU BOSE KUDACIRANA UBUROZI AHUBWO BAKABANA BAGASABANA MUBYISHIMO.Niba Espèrance afite abana nibihangane.

yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

I Rubavu bararoga baragakizwa,njyewe nizeyo ariko nagiye kurangiza amasomo ntankuru,ngo bagira ibirozi bita i bitama bikakugagaza mpaka upfuye,wagirango ucanye aka bougie ngo wiyigire nijoro bikaguhamagara ngozimya twikorere akazi wagahunu we cg gakobwa we ahaaa narumiwe,kd iyo ugiye gusenga usanga kiliziya zuzuye ukabura n’aho wicara.

karisa yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

uyumukecuru mukwiriye kumupfukuira tukamubona atazatumaraho urubyaro abamukubise rwose nibyiza ahubwo iyobarenzaho kuko buriya yabyemeye ntakundi abarozi bemera nikuriya iyoyemeyeko bihihiswa abayabyemeye rwose mumukubite nyinshi arabyemera neza rwose

igweja yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka