Rubavu: Asabira imbabazi ibiro 8 by’urumogi yafatanywe

Hagumimana Jean Bosco asabira imbabazi gutunda no gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, akavuga ko kuva yafatwa amaze kumenya ububi bwacyo kandi agisabira imbabazi.

Hagumimana avuga ko nubwo yarasanzwe acuruza urumogi akumva barwamagana atigeze yita kumenya amategeko ahana abarucuruza ariko ngo kuva yafatwa akamenyeshwa uburemere bw’ibihano ufatanywe urumogi agenerwa aRAburira n’abandi kubireka.

Afatirwa mu karere ka Rubavu taliki 09/06/2013 yari aruvanye mu karere ka Rubavu agomba kurushyira abo bumvikanye. Siwe wenyine ufungiye kuri polisi kuko akarere ka Rubavu kabaye icyambu cy’urumogi n’ubwo polisi ntako itagira ngo bicike.

Ubusanzwe ibikorwa byo gutunda urumogi bikunze gukorwa n’abagore barwambariraho, hakaba haherutse no gufatwa undi mu gore wari urujyanye Kigali yambariyeho ibiro bigera kuri 40, abamubona bakagira ngo ni ubunini yisanganiwe kandi ari urumogi yikwije.

Hagumimana kuri polisi ya Rubavu hamwe n'ibilo 8 by'urumogi yafatanywe.
Hagumimana kuri polisi ya Rubavu hamwe n’ibilo 8 by’urumogi yafatanywe.

Nubwo polisi ntagihe itaburira abantu kwitandukanya n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, Supt Vital Hamuza avuga ko abantu bakwiye kwitandukanya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima, akaba ahamagarira abaturage gukorana na polisi batunga agatoki uwo ariwe wese ugaragayeho gucuruza no gukoreshwa ibiyobyabwenge.

Kuva uyu mwaka watangira mu karere ka Rubavu habarurwa ibyaha 66 byakozwe bitewe n’abakoresha ibiyobyabwenge nkuko byagaragajwe n’umuyobozi wa polisi mu ntara y’iburengerazuba, avuga ko uretse ibi byaha byakozwe habayeho n’ubujura bugera kuri 52.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urumogi ntirwemewe uretse ko ruhingwa n’abantu bakomeye kuburyo bitoroshye kururwanya, ibi kandi bikiyongeraho ko uretse kuruhinga ngo n’abarukoresha ni abantu bakomeye.

Gusa mu Rwanda ntirwemewe kimwe n’inzoga zinkorano, abaturage bakaba bashishikarizwa kwitandukanya nabyo kugira ngo bagire ubuzima bwiza no gushobora gukora bagere ku iterambere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka