Rubavu: Abaturiye ikibaya cya Congo barinubira ubushimusi bw’amatungo bugikorerwamo

Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarubuye akagari Gacurabwenge umurenge wa Busasamana bavuga ko barembejwe n’ubujura bw’amatungo bukorerwa mu kibaya baturiye gihuza u Rwanda na Congo.

Kuva M23 yasubira inyuma ikava mu duce twa Kanyarucinya, ingabo za Leta ya Congo zegereye aka kagari harimo n’ikibaya kinini gihuza u Rwanda na Congo aho abaturage baragira amatungo yabo none ngo ubushimusi bw’amatungo bukorerwa muri iki kibaya burabarembeje.

Ndizeye Damien wafatiye umusirikare wa Congo ku butaka bw’ u Rwanda avuga ko yatangiriye uyu musirikare agira ngo aje kwiba nkuko abandi babikora ariko asanga ni ubusinzi.

Abaturage baburira inka zabo muri iki kibaya bashinja ingabo za Congo ko arizo zizijyana ariko umuyobozi w'umurenge arabihakana.
Abaturage baburira inka zabo muri iki kibaya bashinja ingabo za Congo ko arizo zizijyana ariko umuyobozi w’umurenge arabihakana.

Ndizeye avuga ko aho baragira hamaze kuburirwa irengero inka zirenga 50 zitwarwa n’abasirikare ba Leta ya Congo bahaje kuhakorera.
Bamwe mu baturage bavuga ko izi nka zitwarwa n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bakorera ku misozi ka Kamahura mu gace M23 yavuyemo ikegera Kibumba.

Uretse inka kandi ngo hamaze kugenda n’umubare munini w’amatungo magufi ashorerwa n’ingabo za Congo kuko ngo iyo zegereye aho abashumba baragira bazihunga bigatuma inka zijya kurisha ku butaka bwa Congo bagahita bazishorera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana we ariko avuga ko nta tungo abasirikare ba Congo barakura mu Rwanda kuko n’abura yagiye Congo adashobora kumenya ibihabera.

Ndizeye ngo yafashe umusirikare wa Congo akeka ko aje kwiba amatungo mu Rwanda.
Ndizeye ngo yafashe umusirikare wa Congo akeka ko aje kwiba amatungo mu Rwanda.

Kubwe ngo abaturage bakwiye kwirinda kwegereza amatungo ikibaya cya Congo, nyamara iki kibaya ntikigaragaza imipaka kandi ngo abaturage iyo babonye abasirikare ba Congo babegereye bagira ubwoba ko babagirira nabi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka