Rubavu: Abagore babiri batawe muri yombi bafatanwe imisongo hafi 14.300 y’urumogi

Abagore babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu, kuva tariki 19/09/2012 nyuma yo gufatanwa imisongo hafi ibihumbi 14 na 300 y’urumogi.

Solange Uwimana w’imyaka 34 yafatanwe imisongo ibihumbi 11 na 290 mu gihe Grace Uwimana w’imyaka 23 Polisi yamusanganye imisongo ibihumbi bitatu; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Uwimana yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu acyambuka umupaka ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ashaka kwerekeza mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Grace Uwimana we yafatiwe mu Gasentere ka Nyundo ari kuri moto ajyanye urwo rumogi mu Gasentere ka Mahoko; nk’uko Polisi yakomeje ibitangaza.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, Supt. Felix Bizimana yashimye ubufatanye bugaragara hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu guhanahana amakuru kuko bifasha kurwanya ibyaha.

Yagize ati: “Ubufatanye mu kurwanya ibyaha byatanze umusaruro cyane kandi ni byiza ko abaturage babonye ko ari ngombwa gufatanya na polisi kugira ngo barandure ingeso mbi”.

Supt. Bizimana ahamagarira abantu bose kuba maso no gutanga amakuru ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku nzego zishinzwe umutekano.

Kandi, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, hafungiye uwitwa Alphonse Nyangiyiki w’imyaka 22 wafatanwe imisongo 48 tariki 18/09/2012.

Polisi y’igihugu iburira abantu bose bakoresha ibiyobyabwenge, babicuruza ndetse babikwirakwiza kubireka cyangwa bagahura n’ibihano biteganwa n’amategeko.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka