Polisi y’u Rwanda iravuga ko yiteguye guhangana n’ibitero by’iterabwoba

Nyuma y’ibitero byagabwe ku nyubako ya Westgate mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, bigahitana abantu barenga 70, Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko yafashe ingamba zo gukumira ibitero nk’ibi mu gihe haba hari abafite umugambi wo kubigaba.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare, yatangaje ko ibyabaye muri Kenya ari igikorwa kigayitse, bitewe n’uko ababikoze bangiza ubuzima bw’abaturage basanzwe b’inzirakarengane. Polisi y’u Rwanda irazirikana ko ibi bishobora no kuba mu bindi bice by’isi cyanwa iyindi mijyi, bityo gufata ingamba hakiri kare bikwiye.

ACP Damas Gatare atangaza ko iki kibazo kiri ku rwego mpuzamahanga, bityo Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati: “kubera ko iki kibazo kiri ku rwego mpuzamahanga, ni yo mpamvu dukorana n’izindi nzego zishinzwe umutekano, zaba iz’imbere mu gihugu, zaba izo ku rwego mpuzamahanga nka Interpol cyangwa se EAPCO”.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko bimwe mu byo bibandaho muri iki gihe ari uguhanahana amakuru ku birebana n’umutekano, ndetse no gukurikirana ibyaha bikorerwa mu miyoboro y’ikoranabuhanga bita mu cyongereza “cyber-crimes”. Aha ngo bahibanda kuko hakoreshwa cyane n’abafite imigambi yo kugaba ibitero nk’iki cyabereye muri Kenya.

ACP Damas Gatare yemeza ko hari abapolisi b’u Rwanda bahugurwa umunsi ku wundi, bategurwa guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.

Al Shabab itangaza ko yagabye igitero kuri Kenya tariki 22/09/2013 kubera ingabo z’icyo gihugu zajyanywe muri Somalia guhangana n’abarwanyi b’uyu mutwe. Nta ngabo u Rwanda rwohereje muri Somalia, ariko Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibyo itabigenderaho bityo igomba guhora yiteguye.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

dushima pors yurwanda ko
Ihora irimaso arikokuvugang’uzahangana
Nabihebyi batera batagamije gufatigihugu
Cg izindinyungu ngobazigaragaze bagatera
Baziko bataribusubizey’ubuzimabwabo
Ngobabwire bagenzibabo ngoturatsinze
Nikibazo gikomeye wabonyumuntu wicabantu
Yarangiza utamwica nawe akiyica
Ahubwo dusabimana ntibazagere murwandarwacu
Naho ibindi ni danger kbs

Sarim yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

TUGOMBA KUMENYA KO ABIHEBYI BATERA BASHAKAGUPHA
NANABARWANYA BIRENZEKUBYUMVA.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Dusabe Imana ntibazaze i Rwanda.N’ abandi ntabwo bari barangaye.Ni ubuhanga bw’abihebyi.Ubwo se tuvuge ko twarusha Amerika ubutasi?Ibyayibayeho murabyibagiwe?

byoyoyo yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka