Nyarugenge: Batatu batawe muri yombi bafatanwe ibikoresho by’amaterefone bibye

Abantu batatu bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’amaterefone byibwe mu iduka riri mu Kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge ho mu Karere ka Nyarugenge.

Abatawe muri yombi ni Michel Havugimana, Theophile Kamatari na Pascal Mbonigaba, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.

Bagifatwa basanze bagifite ibikoresho 103 bibye mu iduka “ Samsung Keza Phone” n’amafaranga ibihumbi 242 bakuye mu bikoresho bagurishije, ibikoresho byose byari muri iryo duka bifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Ngo ibi bikoresho byibwe tariki 23/08/2013 bapfumuye inzu.

Nyir’iduka witwa Jean Manirarora yashimiye polisi kubera imbaraga ikoresha mu kugaruza ibintu byibwe no guta muri yombi abakekwaho ubwo bujura.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, C/Supt.Urbain Mwiseneza, yashimye ubufatanye abaturage bagaragaza mu gukumira ibyaha no gushyira ku karubanda abanyabyaha.

C/Supt. Mwiseneza yahamagariye abacuruzi gufata ingamba zirimo gukoresha abantu bizeye no gushyira kamera mu maduka yabo mu rwego rwo gucunga umutekano w’ibintu byabo.

Ingingo ya 300 y’amategeko ahana y’u Rwanda agena igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu (6) n’imyaka ibiri (2) n’ihazabu ryikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) by’agaciro k’ibintu byibwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka