Nyanza: Umwana yitabye Imana arohamye mu cyobo cy’aho arererwa

Ngabo Gentil w’imyaka 7 uvuka mu mudugudu wa Muturirwa mu kagali ka Kiruri mu murenge wa Mukingo tariki 23/09/2013 yaguye mu cyobo cyaretsemo amazi y’imvura ahita ahasiga ubuzima bwe.

Icyo cyobo cyahitanye uyu mwana ni icyo kwa nyirakuru ubyara mama we bari baracukuyemo ibitaka byo gusanisha inzu babagamo, dore ko ariho yarererwaga; nk’uko Mazimpaka Jules umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Mukingo abitangaza.

Mu gitondo tariki 24/09/2013 avugana na Kigali Today Mazimpaka yakomeje asobanura ko icyobo uwo mwana yaguyemo gifite ubujyakuzimu bungana na metero 3,5 nk’uko amakuru avugwa nabo muri urwo rugo rwagize ibyo byago abyemeza.

Ngo bene urwo rugo bagiye kumva bumva ikintu kidumbuye mu cyobo barebye basanga ni umwana wabo uguyemo maze bihutira gutabara ariko biranga biba iby’ubusa bamuvanamo yarangije kuvamo umwuka w’abazima.

Umurambo w’uyu mwana w’umuhungu biteganyijwe ko uza gusezerwaho bwanyuma ku gicamunsi cyo ku ya 24/09/2013 nyuma y’uko se umubyara ahageze ngo kuko yari yaratandukanye na nyina maze yigira ahandi kwishakira undi mugore.

Uyu mukozi w’umurenge wa Mukingo wasigariyeho umunyamanyamabanga Nshingwabikorwa wawo yahamagariye abaturage bafite ibyobo bacukuye maze bikarekamo amazi kubizitira kugira ngo bidakomeza kugira abo byambura ubuzima.

Agira ati: “Usibye kuba umwana ariwe waguyemo n’umuntu mukuru iriya mpanuka yamubaho akagwa mu cyobo mu gihe haba hadafashwe ingamba zo kubizitira”.

Mu mpera z’umwaka wa 2012 umwana w’amezi 10 witwa Ishimwe Kevin wo mu mudugudu wa Kavumu mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana nabwo nyina umubyara yinjiye mu nzu agarutse hanze asanga umwana we aguye mu ndobo y’amazi abanjemo umutwe maze ahita apfa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka