Nyanza: Umurambo w’umusore wabonetse ureremba hejuru y’amazi

Umurambo w’umusore witwa Uwimbabazi Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka ahitwa i Ruganda mu karere ka Karongi wabonetse ureremba hejuru y’urugomero rw’amazi ruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza tariki 27/07/2013 ahagana saa kumi z’umugoroba.

Jean Pierre Nkundiye uyobora umurenge wa Mukingo yatangaje ko hari ibimenyetso byakuwe ku nkengero y’urwo rugomero birimo ibyangombwa n’imyenda by’uwo musore yari yambaye ngo bikaba aribyo bituma hakekwa ko yaba yiyahuye cyangwa se akaba yakinishije koga agaheramo.

Yakomeje avuga ko umurambo we wajyanwe mu bitaro bya Nyanza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu rwe. Urugomero umurambo wabonetsemo ruri mu mudugudu wa Nyakabuye mu Kagali ka Mpanga.

Mu gihe hagitegerejwe ibisubizo byo kwa muganga polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ikomeje gukora iperereza ryimbitse kuri urwo rupfu rutunguranye rwabaye kuri uwo musore.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka