Nyanza: Umunyegare yarusimbutse mu mpanuka y’imodoka ebyiri zagonganye

Kamegeri Joseph w’imyaka 63 utuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yarusimbutse ari ku igare mu mpanuka y’imodoka ebyiri yabereye mu mujyi wa Nyanza ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba tariki 26/07/2013.

Uyu munyegare yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruser yambaye purake RAB 392 E imwinjiza mu mapine yayo ubwo yagonganaga n’ indi modoka yari imbere yo mu bwoko bwa Fuso ifite purake RAB 674 W yari iparitse iruhande rw’umuhanda umushoferi wayo arimo ayihindurira ipine.

Impanuka ikimara kuba polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Nyanza yahise ihagera ifasha uwo munyegare kumugeza mu bitaro bya Nyanza ari naho arwariye.

Cruser yinjiriye Fuso iyihereye inyuma.
Cruser yinjiriye Fuso iyihereye inyuma.

Ngabonziza Wellars w’imyaka 32 wari utwaye Fuso na Habiyaremye Kalinda Heritier wari utwaye imodoka ya Land Cruiser bose ntacyo babaye uretse ko imodoka zabo zangiritse ku buryo butandukanye.

Mu byateye iyi mpanuka ni umuvuduko imodoka ya Land Cruser yari ifite n’uko indi modoka iyituritse imbere umushoferi wayo abura uko abigenza ahitana Fuso yari iparitse iruhande rw’umuhanda umushoferi wayo arimo ayihindurira ipine; nk’uko bamwe mu baturage bari hafi aho babivuga.

Imodoka ya Land Cruser niyo yangiritse cyane kuko yagonze Fuso iyinjiyemo mu gihe umunyagare we yari mu mapine yayo n’igare rye bigaragara ko ryangiritse.

Mu mujyi wa Nyanza impanuka zihitana abanyegare cyangwa se bakazikomerekeramo ku buryo bukabije ntizari zihaherutse kuko polisi y’igihugu ikorera muri ako karere n’ubuyobozi bw’ako bari bafashe icyemezo cyo guca amagare muri kaburimbo bitewe n’impanuka yatezaga.

Umunyegare ngo yavanwe mu mapine y'iyo modoka yakomeretse cyane.
Umunyegare ngo yavanwe mu mapine y’iyo modoka yakomeretse cyane.

Imbogamizi yabonetse muri iki cyemezo n’uko inama njyanama y’akarere ka Nyanza yagaragaje ko itabyishimiye guca amagare muri kaburimbo bityo bituma uyu umwanzuro udashyirwa mu bikorwa nk’uko umwe mu bakozi b’akarere ka Nyanza utifuje ko amazina ye agaragazwa mu itangazamakuru yabitangaje.

Nyuma y’iyi mpanuka izi nzego zombi z’ubuyobozi zatangaje ko zigiye kongera guhagurukira iki kibazo cy’abanyegare bakigendagenda mu muhanda wo mu mujyi wa Nyanza kandi mu by’ukuri bigaragara ko bawugiriramo impanuka zikomeye ndetse bamwe bakanahatakariza ubuzima.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ubundi abanyegari si ikibazo, ikibazo ni uko bo n’abanyamaguru batagira uburenganzira bubarengera mu mihanda yo mu Rwanda. ariko uziko mu Rwanda ari ho honyine batinyuka gufata icyemezo kimeze gutyo. New York ntibaraca amagare, Paris ntibaraca amagare, Amsterdam amagare niyo masa, Sydney ndayahona buri munsi. Ubwo Nyanza ni iki koko? n’ahandi bayaciye nibasubiremo icyo cyemezo. ahubwo bagenere inzira zayo zihariye.

gogo yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka