Nyanza: Umukuru w’umudugudu yakubiswe arumwa izuru rivaho

Kubwumukiza Yottamu, umukuru w’umudugudu wa Nyamuko mu kagali ka Gatagara, umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yakubiswe anarumwa izuru ahagana saa tatu z’ijoro tariki 6/08/2012 abikorewe n’umuturage winjiye umugore wo muri uwo mudugudu ayobora.

Uyu mukuru w’umudugudu yagejejwe mu bitaro bya Nyanza mu gitondo tariki 07/08/2012 aherekejwe na Nshimiyimana Viateur wari aje amutwaje mu ishashi iryo zuru ryarumwe rigahunguka.

Ageze mu bitaro bya Nyanza abaganga bakoze ibishoboka byose ngo asubizweho iryo zuru ariko biranga birananirana.

Yottamu w’imyaka 46 asobanura ibyamubayeho muri aya magambo: “ Hari nka saa tatu z’ijoro tariki 6/08/2012 maze ubwo nari mu kayira ntaha mbona umuntu aransimbukiye amfata mu muhogo n’uko dutangira kugundagurana twituye hasi nibwo yahise aruma izuru ryanjye arivanaho abo nahuruje bose baje basanga yandurutse”.

Kubwumukiza Yottamu wahohotewe akarumwa izuru rye.
Kubwumukiza Yottamu wahohotewe akarumwa izuru rye.

Uwo mukuru w’umudugudu avuga ko uwakoze urwo rugomo yitwa Ntakirutimana Silas wari umwe mu baturage batuye umudugudu wa Nyamuro mu kagali ka Gatagara ko mu murenge wa Mukingo abereye umuyobozi.

Kubwumukiza ashinja Ntakirutimana Silas avuga ko yari umuntu wigize indakoreka muri uwo mudugudu. Agira ati: “Abagize komite y’umudugudu yari amaze iminsi atwijundika bitewe n’uko twari twaramushyize ku rutonde rw’abantu bakwiye kwimuka mu mudugudu wacu kuko yatezaga akavuyo amaze gusinda kandi agendana umuhoro mu ikote akanigamba ko azasiga akoze ibara”.

Uwo mukuru w’umudugudu arifuza ko inzego z’umutekano zakomeza gushakisha uruhindu Ntakirutimana Silas agahanwa nk’uko abasagariye abayobozi bakanabasigira ubusebwa bose babihanirwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’umurenge bwamaganye ubwo bugizi bwa nabi

Nkundiye Jean Pierre, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza wabereyemo icyo gikorwa cy’urugomo akomeje kwamaganira kure ibyabereye mu mudugudu wa Nyamuro.

Agira ati: “Ibyabaye birababaje kuko uriya mukuru w’umudugudu yakorewe urugomo avuye gupanga irondo n’uko avuyeyo asanga umuntu yamutegeye hafi y’urugo rwe aramwubikira batangira kurwana abonye ko arimo kugerageza kwitabara amuruma izuru rivaho”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Kubwumukiza Yottamu yazize gukora akazi ke neza akakitangira nta gihembo ngo kuko yari maze iminsi yamagana uburaya bukorerwa mu mudugudu we yayoboraga.

Ntakirutimana Silas nawe yari umugabo w’umwinjira mu rugo rwo kwa Mukahigiro Domina ariko abonye ko ubuyobozi bw’umudugudu butamworoheye muri izo ngeso mbi yahisemo kwihimura ku mukuru w’umudugudu amuruma izuru.

Mukahigoro Domina wari umugore winjiwe akimara kumva ko uwo yitaga umugabo we ashakishwa nawe yageragaje gutoroka ariko aza gufatirwa ahitwa mu Kagali ka Ngwa ko mu murenge wa Mukingo ashyikirizwa inzego z’umutekano mu gihe umugabo we agishakishwa.

Ahereye ku gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorewe umukuru w’umudugudu wo mu murenge ayobora, umuyobozi w’umurenge wa Mukingo akomeje gusaba abaturage kugira umuco wo gutabarana kuko iyo bikorwa kiriya gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ntikiba cyagize uburemere bungana kuriya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kubwumukiza Yottamu Numuturanyiwanjye Ubuyarakize Aracyatuyoraneza Ubu Umuduguduwacu Nuwambere Mumurejye Wacu.

Karasira Eric yanditse ku itariki ya: 22-10-2017  →  Musubize

Kubwumukiza numuturanyi wange yarakize kugezubu aracyatuyobora kandi umudugudu wacu nuwambere mukagali kacu kagatagara.

Sindayigaya elie yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

kuki nk’icyo kirumbo cy’umugabo gikubita abayobozi kidakanirwa urugikwiye. Uwo muyobozi njywe muhaye pole kuko n’ukuribwa n’Imbwa. Ahubwo yiteze urushyinge rukikingira ibisazi.

kamananga yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

Pole sana Yotamu; rwose Polisi nireke kuzajya ijya aho byacitse; nk’ubu uyu muntu yari yaravuze ko azakora akantu bakabyita amagambo, akagendana umuhoro bakamwihorera, none dore ikivuyemo, nibwo polisi itangiye kumushakisha!!

dfsdfs yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

abakuru b’imidugudu usibye kwitangira igihugu nta gihembo, bakwiye guhabwa agaciro, reba nkuyu warumwe izuru , ushobora gusanga atanagira insurance, usibye mutuel nayo isuzugurwa ninitaro bimwe nabimwe, iryo zuru rye nubwo busembwa bikwiriye indishyi zakababaro zigenwa n’amategeko, ninde uzazitanga, umuryango yaratunze uzabaho gute ?oya amakuru bimidugudu nibahabwe nibura avantages kubintu bimwe nabimwe, amasomo yabana, ubuvuzi, inyoroshya ngendo , communication, bikanyuzwa mu ngengo y’imari y’uturere nimirenge

wako yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka