Nyanza: Umukozi w’umurenge wa Nyagisozi afungiye inyandiko mpimbano

Mugabo François Xavier wari umukozi ushinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yafashwe tariki 18/07/2013 akurikiranweho gutanga ibyangombwa byiswe ko ari inyandiko mpimbano.

Mugabo kuba acumbikiwe kuri sation ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane niba yarakoresheje nabi inshingano ze agatanga icyagombwa cy’amavuko kigabanyiriza imyaka umusore wari ukurikiranweho n’inkiko icyaha cyo gufatanwa urumogi.

Rutabagisha Herman, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi yemeje ayo makuru y’iryo tabwa muri yombi ry’uwo muyobozi bakoranaga ku murenge akaba akurikiranweho gutanga ibyangombwa by’inyandiko mpimbano.

Ati: “Mugabo François Xavier ubu ari mu maboko ya polisi ariko iracyakora ibikorwa by’iperereza mbese dutegereje ikizarivamo kandi turifitiye icyizere”.

Mugabo François we yabwiye Kigali Today ko icyaha akurikiranweho atakwemera ko ari inyandiko mpimbano ngo kuko icyemezo cy’amavuko yatanze cyari gishingiye ku ndangamuntu yazaniwe n’umuryango uwo musore ufunze avukamo.

Gusa igikomeje kubera abantu urujijo ni uko icyo cyangombwa yagitanze ashingiye kuri fotokopi ubwo rero umwimerere wayo bikaba ariyo mpamvu atawuvugaho rumwe na polisi.

Polisi ikomeje gusaba uyu muyobozi ko yabwira abamuzaniye fotokopi y’iyo ndangamuntu bakanazana umwimerere wayo kugira ngo bishobore kumurengera ariko ikibabaje ni uko batayigaragaza aribyo byerekana ko hashobora kuba harimo amanyanga hagati ye n’abaje kumusaba icyo cyemezo cy’amavuko cy’umusore wabo wari ufungiye kuri polisi.

Uwo musore nyiri iyo ndangamuntu ikemangwa umwimerere wayo yerekana ko atarageza ku myaka 18 y’amavuko ariko amakuru yandi yizewe kandi polisi ifitiye gihamya ahamya ko iyo myaka ayirengeje ku buryo ashobora kuba yaryozwa icyaha yakoze mu rwego rw’amategeko.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 611 ivuga ko iyo guhimba inyandiko byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igifungo kiba kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka