Nyanza: Umukecuru w’imyaka 79 yishwe n’inzuki

Inzuki z’ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya Groupe Scolaire Kavumu Musulman riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza zashotowe zirya ihene ya Mukarukasi uturiye iryo shuli hanyuma atabaye ziyivaho nawe ziramurya apfa ageze ku ivuriro.

Izo nzuki zari zishotowe n’umukozi wo mu rugo rwa Mukarukasi Leocadie akaba ari nawe umurangirira ihene. Tariki 29/10/2012, uwo mukozi yateye ibuye aho izo nzuki ziba bituma zikwira imishwaro zitangira kurya ihene z’uwo mukecuru w’imyaka 79 nawe abibonye aratabara maze zihera aho zitangira kumurya.

Umushumba washotoye izo nzuki yabonye zitangiye kwigabiza nyirabuja ariruka agenda umuti wa mperezayo; nk’uko abaturanyi b’urwo rugo babihamya kandi kuva ibyo bibaye uwo mukecuru akajyanwa ku ivuriro umukozi we ntawongeye kumenya irengero rye.

Madamu Mukankusi Alphonsine, umuyobozi w’Ivuriro ISANGE uyu mukecuru akimara yagiye kuvurirwaho avuga ko babanje kumwogosha umusatsi we kuko yari yatumbye mu mutwe kandi umubiri we warengeranye.

Akihagera hari icyizere ko ashobora gukira ariko nyuma y’amasaha make yahamaze yitabwaho na muganga yahise yitaba Imana. Umuyobozi w’ivuriro Isange yagize ati: “ Urebye uko yari yatangiye kuroherwa rwose urupfu rwe rwaradutunguye”.

Mu miti yahawe harimo iyitwa Hydrocortisone Injectable, Dexamethazone injectable na Diclofenac injectable; nk’uko Mukankusi Alphonsine umuyobozi w’ivuriro Isange uwo mukecuru yapfiriyeho akimara kurumwa n’inzuki abitangaza.

Ubuyobozi bw’ishuli rya G.S Kavumu-Musulman bwahakanye ko izo nzuki zishe umukecuru zitari izabwo ahubwo ngo zarahizanye banazirukanye bifashishije imiti bakeka ko yazica ntizapfa.

Afissa Mukamana, umuyobozi w’iryo shuli rya G.S Kavumu Musulman, asobanura ko nta ndishyi biteguye gutanga ku muryango w’uwo mukecuru ngo kuko izo nzuki sibo ba nyirazo usibye kuba zarahaje zituruma zikaruhukira muri icyo kigo.

Mukarukasi Leocadie w’imyaka 79 y’amavuko apfuye asize abana bane n’umugabo we bashakanye. Misa yo kumuherekeza yabaye ku gicamunsi cya tariki 30/10/2012 muri Kiliziya ya Kristu Umwami mu karere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

G.S Kavumu Musulman Nikigo Cyigisha Neza

TURATSINZE ABDOULKARIMU yanditse ku itariki ya: 5-08-2014  →  Musubize

Inzuki zikwiye kororerwa mu mashyamba ahadatuye abantu kandi ba nyirinzuki bajye bishyura ibyangijwe n’inzuki zabo. Iki kigo kigomba kugira icyo giha abasigaye bo mu muryango w’uyu Mubyeyi. Imana imwakire mu bayo.

sylvain yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka