Nyanza: Umugabo yikubise hasi arimo guhinga ahasiga ubuzima

Twagirayezu Casius w’imyaka 54 utuye mu mudugudu wa Muyenzi, Akagali ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza yikubise hasi arimo guhinga ahita apfa tariki 14/08/2012 ahagana saa 11h30 z’amanywa.

Uyu mugabo yikubise hasi araraba nta muntu n’umwe umukozeho ubwo yari kumwe n’umugore we witwa Nyirasikubwabo Jacqueline; nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo, Habineza Jean Baptiste, yabitangarije Kigali Today.

Yaba umugore bashakanye bari kumwe bahingana kimwe n’abandi baturage bari hafi yabo nabo bahinga bose batunguwe n’urupfu rw’uwo mugabo.

Andi makuru yatanzwe n’umugore we bari kumwe avuga ko yavanye n’umugabo we mu rugo ataka ko mu mubiri we yumva bitameze neza ariko yihagararagaho bya kigabo avuga ko bitari bumubuze guhinga. Hashize umwanya ahinga yaje gutungura abo bari kumwe babona yikubise hasi ahita apfa.

Habineza Jean Baptiste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo, asobanura ko abaje batabaye bahise bajyana umurambo wa Twagirayezu mu bitaro bya Nyanza kugira ngo bajye kumupimisha hamenyekane icyabaye intandaro y’urupfu rwe.

Ubwo twandikaga iyi nkuru nta bisubizo ibitaro bya Nyanza byari byagashyize ahagaragara ngo impamvu y’urupfu rw’uwo mugabo imenyekane.

Urupfu nk’uru rutunguranye rwaherukaga kumvikana mu karere ka Nyanza ubwo umunyeshuli witwa Nserukiyehe Jean Claude w’imyaka 25 wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuli yisumbuye mu kigo cya APADEM kiri mu murenge wa Busoro yikubitaga hasi ntawe umukozeho maze bikamuviramo urupfu ubwo yarimo yiga hamwe na bagenzi be tariki 03/07/2012.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka