Nyanza: Umugabo yatwikiye mu nzu umugore we n’umwana bareraga

Mu ijoro rishyira tariki 12/08/2013, Gashugi Charles w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Gikombe mu kagali ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yatwikiye umugore we n’umwana bareraga mu nzu biturutse ku makimbirane bari bafitanye.

Gashugi Charles na Nyirangendahimana Emerita w’imyaka 32 bari barabyaranye abana batanu ariko bo ngo babaga mu zindi nzu. Uwo mwana bareraga witwa Mugisha Kagabo yari afite amezi atatu.

“Inzu yahiye ihiramo umugore n’uwo mwana kandi ntibari bakirarana ku buriri bumwe kuko buri wese yari afite icyumba cye”; nk’uko bitangazwa na Mbarubukeye Vedaste uyobora Umurenge wa Busoro.

Gashugi usanzwe ukora umurimo wo gutwara abantu kuri moto ngo na moto ye ntabwo yari yayiraje mu nzu aribyo bigaragaza ko uwo mugambi yari yawuteguye akanga ko nayo ihiramo.

Mbarubukeye Vedaste umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro washoboye kugera aho ibyo byabereye avuga ko basanze umurambo w’uwo mugore urambaraye ku gitanda naho uruhinja ruri mu mirambizo y’igitanda rwakongotse.

Imirambo yabo muganga yahise iyipimira aho muri urwo rugo kuko yari yangiritse cyane itabasha kuba yagezwa mu bitaro nk’uko uyu muyobozi w’umurenge yakomeje abitangaza.

Gashugi Charles wakoreye ubwo bugizi bwa nabi umugore we kimwe n’umwana bareraga yahise atabwa muri yombi ubu afungiye kuri station ya polisi mu karere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega inkuru ibabaje. gusa mubigaragara, umwuka wubugome uracyaboshye abanyarwanda. Duhagurukire icyarimwe tuwuryanye naho ubundi uzatumaraho abacu rwose.

Myasiro yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka