Nyanza: Umugabo yatemye undi amutegeye mu nzira

Nibondora Appolinaire utuye mu kagali ka Karama mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza tariki 13/08/2013 ahagana saa tanu z’ijoro yubikiriye uwitwa Ndayisaba Charles nawe utuye muri uwo murenge amutema mu mutwe ku buryo bukomeye amutegeye mu nzira ubwo yatahaga iwe mu rugo.

Nibondora wahise anatoroka asanzwe ari ku rutonde rw’abantu bananiranye aho atuye ngo kuko na nyina umubyara adatinya gufata inkoni akamukubita; nk’uko Mutabaruka Paulin uyobora umurenge wa Cyabakamyi abihamya.

Mu gitondo tariki 14/08/2013 Mutabaruka Paulin yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza ko Ndayisaba Charles yatemwe ku buryo bukomeye ngo ku buryo bishobora no kumuviramo gupfa nk’uko byagaragariraga abaje bamutabaye.

Yakomeje avuga ko Ndayisaba Charles yahise yoherezwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo ashobore kwitabwaho mu gihe uwatorotse akomeje gushakishwa na polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage bo muri ako gace ubwo bugizi bwa nabi bwabereyemo.

Ngo impamvu yatumye Nibondora Appolinaire atema Ndayisaba Charles ishingiye ku makimbirabne bari bafitanye kuko mu masaha make yari ashize bari babanje guterana amagambo bagatongana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi Mutabaruka Paulin asaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko ari yo nyirabayazana w’ibibazo byose mu gihe umwe mubayagiranye atifuza ko yakemurwa mu buryo bw’ubworoherane.

Umurenge wa Cyabakamyi niwo murenge uri kure cyane y’ibiro by’akarere ka Nyanza nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ibanze bwaho bwegereye abaturage.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umuntu utagira impungenge zokwica mugenziwe nawe agomba
kwincwa akabera intagarugero Abandi ntampuhwe kuko birakabije nubwo icyahakidahanishwa ikindi Ariko ubuyobozi bugomba kumufatira imyanzuro ikomeye

BAMUTAKE JOSELINE yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Umuntu nkuwo agomba gukatirwa burundu

jean claude mpunga yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ariko se Mana yanjye ubu bugome burimo bukorwa koko ababukora barumva bameze bate? ariko se igihano cy’urupfu niba cyaravuyeho aho siyo ntandaro yuko abantu batagifite impungenge zo gukomeza kwica abantu na nubu? ndabona hari hakwiye gufatwa ingamba zihamye kuri iki kibazo, naho ubundi birakomeye pee!!!! ariko nanone abayobozi niba bazi ko umuntu yigize ikigomeke bakamurebera nacyo n’ikibazo hagati aho, kuki atafatwa akajyanwa aho abandi bajyanwa akagororwa? niba atari ubwa mbere arwana, bakoze iki? niba amakimbirane bari bafitanye yarazwi hakozwe iki?

tete yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka