Nyanza: Umugabo bamusanze yapfiriye munsi y’iteme

Kalisa Callixte w’imyaka 29 y’amavuko umurambo we bawusanze tariki 19/02/2013 munsi y’iteme riri mu mudugudu wa Rugarama n’akagali ka Gahombo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.

Nk’uko Kajyambere Patrick uyobora umurenge wa Kigoma urwo rupfu rwabereyemo abivuga ngo iruhande rw’umurambo we bahasanze icupa ry’inzoga bakeka ko yaba arizo zaba zahamugaritse.

Yakomeje asobanura ko uwo Kalisa Callixte nta muntu n’umwe bari bafitanye amakimbirane ngo ku buryo hakekwa ko ariwe waba wamwivuganye. Bamwe mu baturage babanaga nawe ayo makuru nabo bayahurizaho bakabuga ko nyakwigendera nta masinde yari afitanye n’abaturanye be.

Harakekwa ko inzoga arizo zaba zamuhitanye ngo kuko yahoraga ku kabari yinywera inzoga agataha rimwe na rimwe aririmba mu rukerera.

Mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Nyanza kugira ngo hasuzumwe icyamwishe nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Kigoma abyemeza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka