Nyanza: Umugabo afunzwe akekwaho gutema umugore we

Ndahimana Esdras w’imyaka 37 y’amavuko afunzwe akekwaho kwitwikira ijoro rishyira tariki 20/06/2012 agatema uwahoze ari umugore we akoresheje umuhoro.

Uwimana Juliette wahoze ari umugore wa Ndahimana ariko bakaba batakibana ubu ari kuvurirwa ku bitaro bya Nyanza nyuma yo gutemwa mu gahanga aherekeje umuntu nijoro.

Akimara gutemeshwa umuhoro ntahite ahasiga ubuzima induru yayihaye umunwa yitabaza abari ku irondo kugira ngo bashakishe umugabo we yashinjaga ko yari agiye kumuhitana.

Abaturage bo mu mu mudugudu wa Kigarama, akagali ka Kiruri mu murenge wa Mukingo ubwo bugizi bwabereyemo bashakishije Ndahimana Esdras kugira ngo abe atawe muri yombi ashobore no kwisobanura kuri icyo gikorwa cy’umugambi mubisha akekwaho wo gushaka guhitana umugore we batanye.

Inzego z’umutekano zazindutse iya rubika zijyana Ndahimana Esdras kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo ibikorwa by’iperereza bikomeze gukorwa ariko uwo mugabo acumbikiwe mu buroko.

Ndahimana akekwaho gutema uwahoze ari umugore we.
Ndahimana akekwaho gutema uwahoze ari umugore we.

Ndahimana yisobanura avuga ko atemera icyaha akurikiranweho n’urwego rw’ubugenzacyaha bwa polisi ngo kuko igihe urwo rugomo bavuga rwakorewe yari yibereye hamwe n’umugore we w’undi bashakanye.

Yabivuze muri aya amagambo: “Njye ntabwo icyaha bankurikiranyeho nkemera kuko n’undi ashobora kubikora bikaba arinjye byitirirwa bitewe n’uko nsanzwe ntavuga rumwe n’uriya mugore kuva dutandukanye”.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza itangaza ko Ndahimana Esdras afunzwe mu rwego rw’iperereza bitabujije ko hari n’abandi bashobora gutabwa muri yombi bakekwaho kwihisha inyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mugabo akurikiranwe cyane kuko ubwo n’ubugome bukabije kandi abakora ibyo bajye banwa bibere abandi isomo.

Mukandengo Laurence yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Ariko se Nyanza mwabaye iki? Iyo mudafashe abana ku ngufu, muratemana, mugahabea ibyemezo by’umugayo, mukiba,etc... Ibyanyu babikurikire kabisa. Hagomba kuba hari leneance ! Ayo mashuri bavuga muvukana mwayakoresheje ibifitiye abaturage akamaro koko!!

yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka