Nyanza: Tagisi itwara abagenzi yari ihitanye umunyagare Imana ikinga ukuboko

Nsengimana Pascal w’imyaka 25 y’amavuko yari ahitanwe na tagisi itwara abagenzi tariki 06/07/2012 ariko Imana ikinga ukuboko. Iyo mpanuka yari ibereye mu karere ka Nyanza tagisi yari itwaye abagenzi bajya mu karere ka Ruhango.

Uyu munyegare yari azanye imyumbati mu mujyi wa Nyanza nuko ageze mu ikorosi ryinjira muri uwo mujyi riva mu karere ka Huye arikata atabanje kureba imodoka ituruka imbere ye.

Ku bw’amahirwe imodoka yahise imukwepa ntiyapfa; nk’uko yakomeje abivugana ubwoba bwinshi anyuzamo agahinda n’umushyitsi. Akimara gukira iyo mpanuka yagize ati: “iminsi yanjye yo kubaho yari irangiriye aha bagenzi, kuko nari mpfuye birangiye”.

Nsengimana ukomoka mu kagali ka Gihama, umurenge wa Muyira, akarere ka Nyanza yakomeje avuga ko iyo mpanuka yari iturutse ku makosa ye bwite yo kwishora mu muhanda atabanje kureba imodoka ituruka imbere ye.

Nsengimana yarusimbutse.
Nsengimana yarusimbutse.

Abantu bari hafi y’aho iyo mpanuka yari ibereye ari urujya n’uruza mu muhanda wa kaburimbo nabo bahise batangazwa n’uburyo uwo munyegare arokotse.

Mukagihana Immaculée, umwe muri abo bantu akaba ari nawe wari nyiri iyo myumbati umunyegare yari atwaye yagize ati: “Njye mbonye imodoka yizunguza mpita mvuza induru nti Nyagasani Mana yo mu ijuru tabara umuntu arapfuye!!!!”

Urebye neza iby’iyo mpanuka ukareba ukuntu nta muntu n’umwe yahitanye ntawashidikanya ko umuntu apfa ari uko umunsi we wageze; nk’uko Mukagihana Immaculee nyir’iyo myumbati yari itwawe ku igare yakomeje abisobanura.

Iyi mpanuka ya tagisi n’igare yari ibaye mu gihe akarere ka Nyanza gafatanyije n’ishami rya polisi rishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda hashize igihe baciye urujya n’uruza rw’amagare muri kaburimbo ariko biracyagaragara ko iki cyemezo kitarabasha gushyirwa mu bikorwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi si inkuru!

sebo yanditse ku itariki ya: 8-07-2012  →  Musubize

Imana irebera imbwa ntihumbya

yanditse ku itariki ya: 7-07-2012  →  Musubize

Yoooooooo! Iyo apfa byari kumbabaza! Reba ukuntu ari umutindi none bari bamuhitanye!

PALUKU yanditse ku itariki ya: 7-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka