Nyanza: Ishami rya EWSA ryibwe moto ebyiri

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA) ishami rya Nyanza cyibwe moto ebyiri zo mu bwoko bwa Yamaha Ag 100 imwe ifite purake GRM 555 C n’indi yambaye purake GRM 559 C.

Ubu bujura bwakorewe ikigo cya EWSA ishami rya Nyanza bwamenyekanye mu gitondo tariki 30/07/2013 ubwo umurinzi wa INTERSEC witwa Rwananiza Thacien urinda ku biro by’iki kigo yajyaga kureba mugenzi we witwa Murara Emerance urinda kuri Stock ariko akamuburana n’izo moto zari muri bimwe yari ashinzwe kurinda.

Ngo uyu murinzi witwa Rwananiza Thacien yabanje guhamagara mugenzi we ntiyitaba abonye byanze yifashisha telefoni noneho amuhamagaye abona kwitaba ariko amubwira ko ari mu bwiherero.

Ibiro bya EWSA mu karere ka Nyanza.
Ibiro bya EWSA mu karere ka Nyanza.

Ubwo yabonaga ko atinze kuza yongeye kumuhamagara inshuro ya kabiri kuri telefoni ye ariko asanga yayifunze. Ibyo bimubereye urujijo ngo yuriye igipangu asanga undi yagiye kera ndetse imbunda n’imyenda ye y’akazi yabisize aho ngaho.

Rwananiza Thacien avuga ko yahise atabaza umukozi wa EWSA witwa Gatsimbanyi Aimable akamumenyesha ko mugenzi we yagiye ndetse na Moto ebyiri zikaba zaburiwe irengero.

Gatsimbanyi wabanje kumenya ayo makuru mbere y’abo bakorana bose yahamagaye polisi maze ihageze nayo itangira gukora iperereza kuri ubwo bujura.

Kayibanda Omar uyobora ikigo cya EWSA ishami rya Nyanza yemeje ko ubwo bujura bwabayeho gusa yasobanuye ko dosiye bayishyikirije polisi kugira ngo itangire iyikurikirane.

Yakomeje asobanura iby’ubwo bujura agira ati: “Dufite ibigo bibiri ahari ibiro n’ahandi hari ububiko bw’ibikoresho byacu aho twabibikaga niho hibiwe moto ebyeri ndetse n’umurinzi waho yabuze gusa yagiye asize imbunda ye n’imyambaro ye y’akazi”.

Moto ebyeri z'ikigo cya EWSA zibwe zanyujijwe aho bazirengana muri urwo rutoki.
Moto ebyeri z’ikigo cya EWSA zibwe zanyujijwe aho bazirengana muri urwo rutoki.

Twashatse kuvugana na Nsabimana Hamud uhagarariye abakozi ba INTERSEC mu karere ka Nyanza ariko yirinda kugira icyo atangaza avuga ko adafite ububasha bwo kugira amakuru atanga maze aduha uwo twayabaza yitaga Donat ariko ubwo twandikaga iyi nkuru nawe telefoni ye yari ifunze.

Si ubwa mbere mu kigo cya EWSA ishami rya Nyanza humvikanyemo inkuru y’ubujura kuko mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 abajura bigeze kucyigabiza ariko ntibyabahira kuko umwe muri bo yahasize ubuzima muri ako kanya arashwe n’umurinzi wa Intersec witwa Murara Emerance ari nawe waburanye n’izo moto zibwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

EWSA Nyanza biragaragara ko ifite ikibazo cy’ imiyoborere.
Harabura iki ngo Ubuyobozi bukuru bw’i Kigali bukemure icyo kibazo?

Mahoro yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka