Nyanza: Inkuba yakubise inka y’umuturage ihita ipfa

Inka y’umuturage witwa Muvunandinda Bernard utuye mu mudugudu wa Rugarama mu Kagali ka Kimirama mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yakubiswe n’inkuba irayihitana tariki 3/10/2013 ahagana saa munani z’amanywa.

Mbarubukeye Vedaste uyobora umurenge wa Busoro avuga ko ibyo byabaye imvura irimo kugwa gusa ngo ntibyari bisanzwe muri uwo murenge nk’uko yakomeje abivuga.

Ubwo yabazwaga niba inka yapfuye ikubiswe n’inkuba ishobora kuba yaribwa yasubije ko hari uburyo abaturage bifashisha yise “kuyigangahura” .

Yagize ati: “Abaturage hari ubuhanga bakoresha bakayigangahura nyuma bakayirwa bavuga ko bayikuyeho imiziro yose”. Ngo ubwo buryo bushingiye ku myemerere kuko hari ababikora n’abatabikora mu gihe itungo ryabo ryapfuye rikubiswe n’inkuba.

Ikibazo cy’inkuba ni kimwe mu biza bikomeje kugaragara hirya no hino mu turere dutandukanye tw’u Rwanda aho ihitana abantu, amatungo n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu gihe ibyuma birinda inkuba bitabonetse hari ibyo abantu bagomba kwitaho kugira ngo bayirinde nko kutajya hanze imvura iri kugwa, kwirinda gukora ku byuma by’amadirishya n’inzugi mu gihe cy’imvura no kugama munsi y’ibiti cyangwa gukoresha telefoni mu gihe inkuba zikubita nk’uko Minisiteri ishinzwe ibiza mu Rwanda ibitangamo inama ku bantu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka