Nyanza: Batandatu bafatanwe urumogi

Abantu batandatu batuye mu mudugudu wa Muturirwa mu Kagali ka Kiruli mu murenge wa Mukingo bafatanwe urumogi ndetse n’inzoga itemewe ya Kanyanga mu mukwabo wabaye kuri uyu wa 07/08/2013.

Abafashwe barimo abitwa Nzayisenga Uziya, Nyandwi, Kanamugire, Miheto, Rugwizangoga na Nsaguye nk’uko Nkundiye Jean Pierre umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo abo bagabo bafatiwemo abitangaza.

Yakomeje avuga ko urumogi bafatanwe rwose hamwe rungana n’utuzingo 153 ndetse na Litiro imwe y’inzoga itemewe ya Kanyanga.

Urumogi bafatanwe rwari ruzingazinze mu dupfunyika.
Urumogi bafatanwe rwari ruzingazinze mu dupfunyika.

Abafatiwe muri uwo mukwabo wo kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage ubu bacumbikiwe kuri station ya Polisi ya Busasamana mu gihe hagitegerejwe ko bakorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuyobozi w’umurenge wa Mukingo yongeye kwibutsa abaturage ko bagomba guca ukubiri n’ibiyobyabwenge aho biva bikagera ngo kuko usibye ko bihanirwa n’amategeko ngo n’ababinyoye bibagiraho ingaruka yaba ku buzima bwabo bwite ndetse n’ubwabo babana mu miryango.

Yasabye abaturage bose muri rusange kuba ijisho rya begenzi babo uwo babonye acuruza cyangwa anywa ibiyobyabwenge bagatungira agatoki inzego z’umutekano zimwegereye kugira ngo ingaruka zikomoka kuri ibyo biyobyabwenge zirusheho gukumirwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka