Nyanza: Abayoboke b’idini itazwi bafungiye kwigisha ko indangamuntu nshya zifite imibare 666

Abakobwa babiri n’umusore umwe bafungiye mu karere ka Nyanza bazira ko indangamuntu , ikarita y’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ umuganda rusange w’abaturage bifite aho bihuriye n’imibare 666 bivugwa ko ari iya satani.

Aba bayoboke bavuga ko mu idini ryabo nta buyobozi rigira ngo umuyobozi rifite ni Yesu Kristu wenyine nk’uko abafashwe bose babihurizaho. Iyo banarwaye ntibivuza ngo kuko Yesu wenyine ari we muganga usumba abandi bose.

Bihoyiki Venutse w’imyaka 28 y’amavuko, Mukanyandwi Mariya w’imyaka 24 na Ntukabumwe w’imyaka 28 bavuka mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyanza bose bahuriza ku myizerere imwe ivuga ko umwuka wera ubakoresha wababujije kwivanga muri gahunda z’isi ngo kuko ntaho bahuriye nazo.

Usibye kuba batitabira gahunda za Leta, abasore babarimo ntibemera kurongora kimwe n’uko abakobwa nabo baba muri iryo dini batemera kurongorwa ngo bategereje ko Yesu ubwo azaba agarutse azasanga bakiri abasore n’inkumi.

Icyakora ngo ibyo ntibibabuza ko nabo bararikira imibonano mpuzabitsina ariko ngo bahita bamaganira kure ibyo byiyumvo.

Ikindi batangaza ni uko nta rusengero cyangwa ahantu hazwi bafite basengera ahubwo bazenguruka inzu ku yindi mubo bahuje imyizerere bakayisengeramo cyangwa se bakajya mu mashyamba ngo buri wese akaba umwigisha.

Ubwo bari mu maboko ya polisi tariki 07/08/2013 bemereye umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza ko biteguye guhabwa ibihano byose ubutabera buzabagenera ngo ariko ntibateze kwisubiraho muri iyo myemerere.

Aba bantu batemera indangamuntu n'izindi gahunda za Leta bafungiye kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Aba bantu batemera indangamuntu n’izindi gahunda za Leta bafungiye kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Izo nkumi n’umusore bafite iyo myemerere batawe muri yombi ubwo aho batuye babahaga amakarita y’itora bagahita bayaca bavuga ko afite aho ahuriye n’imibare 666.

Muri bo ufite amashuli menshi yize amashuli atatu yisumbuye ariko nabwo ngo yari umuswa nk’uko abyivugira abandi basigaye bize amashuli abanza ariko nayo ngo ntibayarangiza.

Bavuga ko iyi myizerere bayihuriyeho n’abandi benshi ngo gusa n’uko ari bo babashije gufatwa nyuma y’uko bari bigumuye kuri gahunda za Leta n’uko bikaza kumenyekana.

Polisi yo mu karere ka Nyanza ivuga ko iyi myizerere y’aba bayoboke b’idini ritazwi irimo ubuyobe bukabije igasaba abantu kuyima amatwi ngo kuko ni imwe mu nzira umwanzi ashobora kwifashisha ngo agumure abaturage ndetse abangishe n’ubuyobozi yihishe inyuma ya Bibiliya.

Bose uko batawe muri yombi barimo gukorerwa amadosiye n’urwego rw’ubugenzacyaha bwa polisi kugira ngo bazashyikirizwe ubushinjacyaha nabwo bubageze imbere y’ubutabera.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumiwe n’ukuri! arikose koko buriya ninde wabashutse? Bamenye ko icyo gihe twakirenze.

Pitchou yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka