Nyanza: Abagabo barwanye bapfa umugore ababatabaye nabo barakubitwa

Munyentwari Faustin na Muhire batuye mu mudugudu wa Rukandiro, akagali ka Kavumu, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barwanye bapfa umugore n’uko induru zivuze abaje kubakiza nabo bakubitirwa muri iyo mirwano.

Ibyo byabaye tariki 15/06/2012 ahagana saa moya z’ijoro ubwo Munyentwari Faustin yafatwaga mu ijosi n’uwitwa Muhire akamwunamaho amuhondagura ibipfutsi byo mu misaya kugeza ubwo abyimbirwa; nk’uko bitangazwa na Umuhire Eugenie uyobora umudugudu wa Rukandiro izo nduru n’imirwano byumvikaniyemo.

Impamvu y’iyo mirwano ingana ururo kuko abo bagabo bari birirwanye baherekezanya umwe aho agiye n’undi akahajya. Aho bombi batahiye mu ijoro umuntu atakireba undi neza ngo amumenye bageze ku irembo ryo kwa Muhire ibyari ubucuti bari birirwanye bigafata indi sura y’imirwano.

Umuryango Munyentwari Faustin avukamo umaze kumva induru ye arimo kunigwa agaramye nyina umubyara hamwe na mushiki we ndetse n’amwuzukuru wabo bihutiye gutabara n’uko Muhire areka uwo barwanaga kuko yari yamunogeje yadukira abaje bamutabaye nabo atangira kubakubita; nk’uko Umuhire Eugenie uyobora umudugudu wa Rukandiro abivuga.

Kubera ko bwari bumaze guhumana kandi iyo mirwano ibera ku mbuga y’urugo rwa Muhire abahamusanze bose batabaye yarabakubise ntawe arobanuye bigeza n’ubwo akubita nyina wa Mukantwari Faustin inkoni yo mu rubavu. Ubu nyina wa Mukantwari ajya kwivuriza mu bitaro bya Nyanza.

Bamwe mu bagize umuryango wa Munyentwari Faustin bakubiswe bagiye kumukiza
Bamwe mu bagize umuryango wa Munyentwari Faustin bakubiswe bagiye kumukiza

Abari kumwe n’uyu mukecuru nabo bamuherekeje gutabara umuhungu wabo warimo akubitwa na Muhire nabo yabahutsemo arabahondagura yifashishije inkoni nuko bose bakwira imishwaro buri wese akiza amagara ye.

Bamwe mu baturage batuye umudugudu wa Rukandiro kimwe n’umuyobozi wawo bavuga ko impamvu abo bagabo barwana yaturutse ku mugore Munyentwari Faustin yashatse ariko bikaba bivugwa ko Muhire yaba yaramwigaruriye kugeza n’ubwo amuteye inda nkuru atwite.

Aya makuru yemezwa na bamwe mu baturage batuye muri ako gace akomeza avuga ko byagiye bivugwa kenshi ko abo bagabo bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mugore.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Nta kuntu bagomba kwirirwa bagendana ngo bisige ubusa kuko bisanzwe bizwi neza ko hagati ya Muhire na Munyentwari Faustin hasanzwemo agatotsi”.

Yakomeje avuga ko uwo Muhire wakubise Munyentwari bageze iwe byari nk’umugambi yari yateguye kugira ngo abanze amwuhire amayoga menshi hanyuma aze kumukubita amugire inoge ndetse n’abe nibahurura batabaye abihimureho bitewe n’amagambo bagenda bamuvugaho ko yabatereye inda umukazana wabo.

Sesiha Jean ubyara Munyentwari Faustin avuga ko asanzwe azi neza ko umuhungu we afite ikibazo cyo gutera akabariro. Yabivuze atya: “ Umuhungu wanjye ntacyo ashoboye rwose ……….”

Ariko Mukashema Speciose washakanye na Munyentwari Faustin abeshyuza ayo makuru avugwa ku mugabo we.

Asobanura uburyo umugabo we abizi ndetse ibyo bamuvugaho bikaba ari ibyo bamugerekera yabivuze muri aya magambo: “Ubu se ko twashakanye nkaba mbura ukwezi kumwe ngo mbyare ninde wundi waba waranyete iyi nda ntwite koko atari umugabo wanjye? ”

Mukashema Speciose abagabo barwaniye bapfa ko umwe muri bo yamuteye inda atwite
Mukashema Speciose abagabo barwaniye bapfa ko umwe muri bo yamuteye inda atwite

Mukashema Speciose asobanura ko umugabo we babana neza ndetse n’ubwo busembwa rubanda bavuga ku mugabo we akaba ntabwo amuziho.

Ese ubundi uyu mugore barwanira ni muntu ki?

Mukashema Speciose yitangira ubuhamya ku giti cye avuga ko agifite ababyeyi be bombi ndetse akaba yarataye ishuli akiga mu mashuli abanza.

Avuga kandi ko afite imyaka 15 y’amavuko naho umwana yiteguye kubyara akazaba ari we mwana we w’imfura ari nawe ukomeje guteza amakimbirane mu muryango yashakiyemo n’umururanyi witwa Muhire bibaza nyiri iyo nda atwite kuko umuryango yashatse bakomeje kwemeza ko umwana wabo atabyara.

N’iki amategeko y’u Rwanda abivugaho?

Ingingo ya 1 y’itegeko N0 27/2001 ryo ku wa 28/04/2001 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa ivuga ko “ umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka 18 y’amavuko”.

Ikindi ni uko imibonano mpuzabitsina yose yakorerwa byitwa ko ari ibyaha byo gusambanya umwana no kumukoresha ibiterasoni nk’uko bikomeza bisobanurwa n’ingingo ya 33, 34 (1) na 35 y’itegeko N0 27/2001 ryo ku wa 28/04/2001 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko muri abanyarwenya sha uyu mugore muzima murasanga afite imyaka 15 gusa?ni musigeho kubeshya no kwitesha agaciro nk’abanyamakuru twubaha!

kizito yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

None se koko buriya uriya mukobwa afite imyaka 15 gusa?Ok niba ari byo nugutabaza National Commission for Children igakurikirana iki kibazo uwamuteye inda agashyikirizwa ubutabera kuko byaba bibabaje

ddddd yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Erega n’ubundi amakimbirane ashingiye ku gitsina azarikora si ngaho aho nibereye ubu se nkabo kweri barwaniraga iki?

Bananirwe kurwanira kwiteza imbere barwanire umugore?

yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

yabababababababab ubuse uyu mukecuru afite imyaka 15 gusa namwe se mwarabyemeye koko yewe biranshekeje kabisa

okapi yanditse ku itariki ya: 19-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka