Nyamata: Umugore afunze akurikiranywe kwica nyirabukwe amutemye ijosi

Umugore witwa Clémentine Nyiracumi afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, akurikiranyweho kwica nyirabukwe amutemye ijosi.

Ibyo byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15/03/2013, ubwo Nyiracumi yayige guhinga mu mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Gicaca mu murenge wa Musenyi, aza gutema nyirabukwe witwa Marie Goretti Nyirahabimana ijosi akoresheje umuhoro yatiye, ahita yitaba Imana.

Nyiracumi avuga ko intandaro y’ubu bwicanyi ari amakimbirane amaze igihe kuko yahereye mu 2001.

Agira ati: “Uyu mukecuru yahoraga anteza amarozi, ikindi kandi naramusuzuguye nanze kumufasha kuroga, ndetse uyu Nyiracumi naje kumuhunga njye n’umugabo wanjye tujya gutura kure ye mu wundi mudugudu, ariko ayo makimbirane ntiyashira, ndetse akomeza kunteza amarozi”.

Umugabo wa Nyiracumi akaba n’umuhungu wa nyakwigendera, ariwe Kavejuru Cyriaque, yirinze kugaragaza imvano y’ayo makimbirane, ariko na we yemeza ko ayo makimbirane yari amaze igihe kirekire.

Ati: “Iibi byakunze kubaho cyane cyane tugituranye na mama, cyakora aho tugiriye gutura kure y’uyu mukecuru yari yarahosheje ndetse n’umunsi ubanziriza ubwicanyi umugore wanjye yambwiye ko yatiye mama agafuni ko gutera intabire”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi Murwanashyaka Oscar yavuze ko ayo makimbirane bari barayihereranye mu muryango nta buyobozi bigeze bayabwiye. Ati: “Ndasaba abaturage ko bagomba kumenyekanisha ingo zibanye nabi, aho kugera aho ubwicanyi nk’uku buba”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’i Burasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva, yasabye abaturage kujya bitwararika ku ntibapfe guhamya abandi amarozi kandi atapimwe. Abasaba kandi kujya bagaragaza amakimbirane hakiri kare kugira ngo akemuke atarabyara amahano.

Nyiracumi Clémentine nahamwa n’icyaha cyo kwica nyirabukwe azahanwa n’ingingo yi 141 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho azahanishwa igifungo cya burundu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka