Nyamata: Batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw’umusaza w’imyaka 60

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera, imaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusaza witwa Baziga Paul w’imyaka 60.

Abatawe muri yombi ni uwitwa Urimubeshi Innocent, umuhungu wa Baziga, Gasigwa Isaie umukwe we na Uwimana Francois bose bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Umwe mu baturanyi b’umusaza Baziga utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko uyu Baziga yanyuze imbere y’urugo rwe yivugisha, ngo ahita ajya mu rugo rw’umuhungu we Urimubenshi Innocent, arahamagara, ariko ntibamukingurira.

Yagize ati “muri uru rugo rwa Urimubenshi, ahagana mu gikari, ni na ho hatoraguwe ingofero Baziga yari yambaye. Imbere y’urwo rugo ahagana muri metero icumi ugana ku muhanda, hafi y’urugo rw’umukwe we Gasigwa Isaie ni ho basanze umurambo wa Baziga, bigaragara ko yakubiswe ikintu mu mutwe cyatumye ava amaraso mu mazuru no mu kanwa, bahita bamurenzaho ibishoshogoshogo by’ibishyimbo baramutwika”.

Nkurunziza Francis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange avuga ko kuwa 28/07/2013 umusaza Baziga yari yiriwe asangira n’abandi basaza bagenzi be ahitwa Kopera mu mudugudu wa Kabyo, aza gutaha ahagana saa mbili z’umugoroba.

Mu gitondo cyo kuwa 29/07/2013 nibwo yaje gutoragurwa ari umurambo ndetse umurambo we watwitswe nyuma yo kwicwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka