Nyamasheke: Umutekano w’umwe mu bacitse ku icumu mu murenge wa Karambi urabangamiwe

Mu nama y’umutekano yahuje abaturage b’umurenge wa Karambi, ubuyobozi bw’akarere n’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012, uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Karambi yatangaje ko ahangayikishijwe n’umutekano w’umwe mu bacitse ku icumu muri uyu murenge.

Munyendamutsa Christophe, uhagarariye abacitse ku icumu muri uyu murenge, yavuze ko itariki 04/07/2012 hari umwe mubasigajwe inyuma n’amateka witwa Rutaganira Girlbert wateye urugo rw’umugore wacitse ku icumu maze akamubwira amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo akaba yumva ko umutekano we ubangamiwe.

Uwimana Damas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi, yavuze ko Rutaganira yabwiye uyu wacitse ku icumu ngo “ubundi kuki atari kumwe n’abandi i Hanika”, aha hakaba ariho hari urwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka gace.

Uwimana Damas, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Karambi.
Uwimana Damas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi.

Uwo wasigajwe inyuma n’amateka yahise atoroka kugeza ubu akaba yaraburiwe irengero, ariko iki kibazo kizwi n’ubuyobozi ndetse na polisi igihe cyose azabonekera azatabwa muri yombi.

Munyendamutsa yongeyeho ko ubu umutekano w’uyu muntu wacitse ku icumu witaweho kuko ngo hahise hashyirwaho irondo, abaturage bo mu mudugudu we bakaba ariho barirara.

Ukuriye posite ya polisi (police post) ya Macuba, Assistant Inspector of Police Rusagara yavuze ko iki kibazo gikurikiranwa cyane kuko uyu Rutaganira yanabyiyemereye bikaba binanditse, akaba azashyikirizwa ubutabera igihe azabonekera.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko yee, yarabyiyemereye murandika arangije arabacika?!

D7 yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka