Nyamasheke: Umugore w’imyaka 52 yituye hasi ahita yitaba Imana

Mukandinda Perpetue w’imyaka 52 wo mu murenge wa Shangi, akagari ka Shangi mu mudugudu wa Karambo yituye hasi imbere y’inzu ye mu gitondo cya tariki 03/08/2012 maze ahita yitaba Imana.

Uyu mugore yasohotse mu nzu iwe azindutse agiye mu ishyirahamwe (ikimina) hanyuma amaze gukinga inzu ye ahita yikubita hasi yitaba Imana; nk’uko bitangazwa na Kamali Aime Fabien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi.

Yongeraho ko umurambo we wahise ujyanwa gusuzumwa ku bitaro bya Kibogora, kugeza ubwo twavuganaga ibizamini bikaba byari bitaraboneka ngo bigaragaze icyo yaba yarazize.

Mukandinda ngo ku munsi ubanziriza urupfu rwe yari yagiye mu bukwe ariko aza gutaha agera mu rugo ajya no kwahira ubwatsi bw’inka.

Mukandinda yari ari mu nzu wenyine kuko abakobwa be babiri bashatse, ndetse n’umwana we muto akaba yari yagiye gusura mukuru we washatse i Byumba.

Kuri uwo wa gatanu mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo kandi, umugabo witwa Uwizeyimana Zakayo nawe uvuka muri uyu murenge wa Shangi yagwiriwe n’amabuye ubwo yarimo acukura ayo kubaka mu mudugudu wa Karambi akagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri ahita apfa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje cyane Imana imuhe iruhuko ridashira . Ndatekereza ko yazize umutima . Ubuyobozi bw’imibereho myiza y’abaturage bukwiriye gushishikariza abanyarwanda bose cyane cyane abagejeje muri kiriya kigero kwitabira kwisuzumisha heart blood pressure hakiri kare . murakoze !

kabayiza yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka