Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba butike y’umuturage

Umugabo uzwi ku izina rya Emmanuel ukomoka mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke acumbikiwe kuri Station ya Police ya Kanjongo ashinjwa kwiba butike y’umuturage wo mu murenge wa Macuba.

Uyu mugabo ukomoka mu murenge wa Karengera yatawe muri yombi tariki 07/01/2013 afatirwa mu murenge wa Kanjongo afite imwe mu mashini zidoda bivugwa ko yibwe muri iyo butike.

Emmanuel ukekwaho kwiba, bivugwa ko yibye butike y’umugabo witwa Tuyishime Emmanuel ucururiza mu gasantere ka Kamina kari mu mudugudu wa Buhoro mu kagari ka Gitwe mu murenge wa Macuba.

Mu ijoro rishyira tariki 07/01/2013 ni bwo uyu mugabo yapfumuye iyo butike maze asahura ibicuruzwa byari birimo imyunyu n’amasabune, ndetse n’imashini y’umuntu wadoderaga ku ibaraza kuko ari ho yazibikaga nijoro.

Ngo mu gitondo nyiri butike yarabyutse asanga iramuhamagara maze yiyambaza inzego z’ubuyobozi batangira gukora iperereza ku waba yamwibye.

Uyu mugabo Emmanuel yaje gufatirwa mu murenge wa Kanjongo ahitwa mu i Tyazo agurisha bimwe mu bikoresho yari yibye. Abaturage ngo babonye uwo mugabo arimo kugurisha imashini, kandi bari bumvise ko iri mu birangishwa ko byibwe maze bahita babimenyesha inzego zishinzwe umutekano, atabwa muri yombi.

Mu byibwe muri iyo butike birimo ibicuruzwa by’ubuconsho, icyabashije gufatanwa uwo mugabo ni imashini idoda gusa.

Ntibiramenyekana niba hari abo bafatanyije muri uwo mugambi kuko inzego zishinzwe umutekano ziracyakora iperereza.

Amakuru aturuka mu kagari ka Gitwe aravuga ko ibyibwe muri iyo butike bibarirwa mu gaciro k’amafaranga ibihumbi 280. Si ubwa mbere iyo butike yibwe kuko ngo no ku itariki 13/12/2012 bari bayicucuye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka