Nyamasheke: Umugabo yajyanwe mu bitaro nyuma yo guterwa icyuma na murumuna we

Rwangombwa Yeremiya wo mu mudugudu wa Nyamiheha, mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe arwariye mu Bitaro bya Mugonero mu karere ka Karongi nyuma y’uko mu ijoro rishyira tariki 18/09/2013, yatewe icyuma mu nda na murumuna we.

Ahagana saa sita z’ijoro ngo ni bwo murumuna wa Rwangombwa witwa Ntihemuka Ezeckiel, yamuteye icyo cyuma mu nda, maze abaturage bahuruye ahita acika.

Abo baturage ngo bahise bajyana Rwangombwa ku Kigo Nderabuzima cya Mahembe na cyo cyahise kimwohereza ku Bitaro bya Mugonero biri mu karere ka Karongi bitewe n’uko ngo yari arembye cyane, dore ko hari n’imwe mu myanya y’imbere mu nda yari yasohotse.

Amakuru aturuka mu murenge wa Mahembe avuga ko aba bavandimwe ngo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu ndetse n’ibigendanye n’indi mitungo ababyeyi babo babaraze mu buryo busumbana kandi aya makuru agahwihwisa ko Rwangombwa yaba yajyaga yishongora kuri murumuna we amwereka ko amusumbye.

Ngo ubwo Rwangombwa ngo yari yagiye mu bibazo by’amasambu kwa sebukwe mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi tariki 17/09/2013, ngo yaje gutaha bwije ari na bwo yagwaga mu gico cya murumuna we Ntihemuka Ezeckiel wari wamuteze akamutera icyuma mu nda, cyamukomerekeje mu buryo bukabije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe, Mutuyimana Gabriel yabwiye Kigali Today ko icyateye urwo rugomo kitaramenyekana kandi ko n’uwo mugabo wateye icyuma mukuru we yahise acika, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 akaba ataraboneka.

Mutuyimana yatubwiye ko kugeza ubu aho uwo murwayi arwariye mu Bitaro bya Mugonero arimo kwitabwaho n’abaganga ku buryo hari icyizere cy’uko azakira.

Mutuyimana asaba abaturage bo mu murenge wa Mahembe kwirinda amakimbirane yo mu miryango ndetse n’aho bagirana ikibazo bakaba bakwiyambaza ubuyobozi kugira ngo bubafashe kugikemura aho kugira ngo abantu bafate umugambi mubisha wo kwihanira.

Ikindi ngo ni uko abaturage bakwiriye kujya batanga amakuru y’abakurikiranyweho ibyaha kuko kuva Ntihemuka yatera icyuma mukuru we ataratabwa muri yombi.

Inzego zitandukanye zikomeje gukurikirana no gushakisha Ntihemuka kugira ngo atabwe muri yombi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka