Nyamasheke: Umugabo yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana

Uwizeyimana Zakayo w’imyaka 30 yagiriwe n’ikirombe ubwo yacukuraga amabuye yo kubaka mu mudugudu wa Karambi akagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri ahita apfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 03/08/2012.

Uwizeyimana yacukuraga amabuye ahantu ku mukingo hanyuma biza kumuridukiraho ahasiga ubuzima; nk’uko byatangajwe na Munyankindi Eloi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri.

Uyu mugabo yavukaga mu mudugudu wa Karugerero, akagari ka Mugera mu murenge wa Shangi, akaba yari ari gucukura amabuye akorera uwitwa Mukarutinywa Augusta.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umurambo wa nyakwigendera wari ugiye kujyanwa ku bitaro bya Kibogora.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka