Nyamasheke: Polisi yerekanye ibiro 133 by’urumogi byafashwe irangije irabitwika

Ibiro 133 by’urumogi byamurikiwe abaturage mbere y’uko Polisi ibitwika mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage n’inzego za Polisi mu kwicungira umutekano “Community Policing Week” mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke.

Igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru mu karere ka Nyamasheke cyabereye mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi ho mu murenge wa Ruharambuga tariki 12/02/2013.

Ibiro 133 by’urumogi byahawe inkongi y’umuriro imbere y’urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Intore ziri ku rugerero, urubyiruko rw’abamotari n’abayobozi mu nzego zitandukanye ni ibyagiye bifatirwa mu karere ka Nyamasheke mu bihe bitandukanye.

Police yerekanye urumogi yafashe mbere y'uko rutwikwa.
Police yerekanye urumogi yafashe mbere y’uko rutwikwa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke, CIP Francois Segakware, yabwiye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko umuntu ukoresheje ibiyobyabwenge bimwangiriza ubuzima kandi bigatuma akora ibyo atateganyije.

Uwari uhagarariye Ingabo z’Igihugu muri iki gikorwa, Lt Nduwimana Pascal na we yakanguriye urubyiruko ko rukwiriye gufata iya mbere rurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo ruharanire ejo hazaza heza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine, yasabye uru rubyiruko ko bakwiriye gusobanukirwa neza n’ahazaza habo kandi bakabiharanira barwanya ibiyobyabwenge.

Madame Gatete yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri aka karere ko bakwiriye kwirinda ingeso yo kwigana ikunda kurangwa mu rubyiruko, aho usanga bamwe bigana abandi kandi akenshi ugasanga babigana mu ngeso mbi.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bari benshi bumva ubutumwa.
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari benshi bumva ubutumwa.

Ku bw’ibyo ngo urubyiruko rukwiriye kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo ahazaza habo hazabe heza.

Ibiyobyabwenge bigaragara mu karere ka Nyamasheke byiganjemo urumogi ruza ku gipimo cyo hejuru, kanyanga igaragara gake ndetse n’ibiyoga by’ibikorano bikunze no kuba intandaro y’urugomo muri aka karere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka