Nyamasheke: Inzego zose zirasabwa gukaza ingamba z’umutekano

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyamasheke zitangaza ko umutekano wifashe neza muri rusange ariko zigasaba inzego zose kurushaho gukaza ingamba zo kuwubungabunga.

Ibi ni ibyaganiriweho mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yabaye kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012.

Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’akarere, abahagarariye Ingabo na Polisi by’igihugu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere ndetse n’abandi bafite aho bahuriye bya hafi n’umutekano mu karere ka Nyamasheke.

Nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano, ngo mu karere ka Nyamasheke, umutekano wifashe neza.

Umuyobozi w'akarere n'abashinzwe umutekano barasaba inzego zose kubungabunga umutekano.
Umuyobozi w’akarere n’abashinzwe umutekano barasaba inzego zose kubungabunga umutekano.

Cyakora muri uku kwezi kurangira kwa 11, habarurwa ibyaha bigera kuri 35 byagaragaye muri aka karere byiganjemo iby’urugomo nko gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje n’ubuciye icyuho, gusambanya abana ndetse n’ibishingiye ku biyobyabwenge.

Abitabiriye iyi nama bishimiye ko ingamba zo kubungabunga umutekano bari bihaye mu nama y’umutekano y’ubushize zashyizwe mu bikorwa, by’umwihariko ku kijyanye n’amarondo.

Nubwo izi nzego zitandukanye zishimira ko umutekano ugenda ubungabungwa, haracyacyenewe intambwe ndende no gukaza ingamba zijyanye na wo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko aka karere kagiye gukaza ingamba ku bijyanye no gukurikirana amasaha y’ifunga n’ifungura ry’utubari kuko byagaragaye ko ibyaha byinshi byo gukubita no gukomeretsa bishingira ku businzi.

Abitabiriye inama y'umutekano yabaye tariki 29/11/2012.
Abitabiriye inama y’umutekano yabaye tariki 29/11/2012.

Uyu muyobozi kandi yongeraho ko ingamba z’amarondo zigiye gukazwa kuko ari yo yaba igisubizo cyo gukumira ubujura, na bwo bugaragara ku rwego rwo hejuru mu byaha bikorerwa muri aka karere.

Ikindi abitabiriye iyi nama y’umutekano bihayeho nk’inshingano ni ukurwanya ibihuha bikunze kumvikana muri aka karere kuko ngo bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage bo muri aka karere gahana imbibe n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka