Nyamasheke: Imvura n’umuyaga byasenye amazu y’abaturage

Imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye mu karere ka Nyamasheke ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 19/09/2013 yasenye amazu y’abaturage ndetse yangiza n’ibindi bikorwa byabo bitandukanye.

Kugeza ubu, ibyaba byangijwe n’iyi mvura ntibiramenyekana byose ariko amakuru y’ibyo Kigali Today imaze kumenya ni uko amazu agera kuri 13 yaba yasenywe n’iyi mvura ndetse bikaba bigaragara ko insina z’ibitoki hirya no hino zaguye.

Aya mabati yaturutse ku nzu iri haruguru y'umuhanda araguruka agwa hano hepfo y'uyu muhanda wa kaburimbo.
Aya mabati yaturutse ku nzu iri haruguru y’umuhanda araguruka agwa hano hepfo y’uyu muhanda wa kaburimbo.

Aho twabashije kwigerera mu mudugudu wa Kabagabo mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano, twabonye amazu yasakambutse, andi akagenda asenyuka. Muri aya, amwe usanga ari amazu y’abaturage babamo (bakunze kwita inzu nini), ahandi wasangaga ari ibikoni.

Ikigaragara cyane ni ugusakambuka kw’ibisenge aho byatandukanye n’inzu burundu ku buryo hari n’amabati yagurukanywe n’umuyaga ava ku nzu zo haruguru y’umuhanda maze araguruka yambuka umuhanda wa kaburimbo agwa hepfo.

Iki gikoni cyasakambutse burundu ariko n'inzu y'ibanze yangiritse.
Iki gikoni cyasakambutse burundu ariko n’inzu y’ibanze yangiritse.

Abaturage bakozweho n’ibi biza baratabaza ubuyobozi kubafasha kuko ngo abenshi nta mikoro bafite yabashoboza kwiyubakira kuko bamwe mu basenyewe n’iyi mvura, n’ubusanzwe bari barubakiwe mu buryo bw’inkunga kuko harimo abapfakazi ba Jenoside ndetse n’imfubyi zirera.

Uretse gusenyerwa n’imvura kandi, byinshi mu bikoresho bakoreshaga mu rugo ngo na byo byangiritse kuko hari ibyagwiriwe n’inkuta zasenyutse ndetse kuri bamwe ibikoresho by’ishuri ku bana birimo amakaye n’ibitabo ndetse n’imyambaro yabo bikaba byangiritse nk’uko babidutangarije.

Iyi nzu na yo yasenyutse.
Iyi nzu na yo yasenyutse.

Ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, twari mu mudugudu wa Kabagabo, hari umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza watubwiye ko atabashije kujya kwiga kubera ko imyenda yajyanaga ku ishuri yanyagiriwe mu nzu barimo, amakaye ye yose akaba yanyagiwe kandi iwabo bakaba nta bushobozi bafite bwo kwivana muri izo ngorane.

Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu wa Kabagabo bavuga ko igiteye inkeke cyane ari uko n’amabati yasakambutse yangiritse cyane ku buryo batabona n’uburyo bwo kuyateranya ngo asubire ku mazu.
Hagati aho, abasenyewe n’iyi mvura ku buryo butasigaje aho bakinga umusaya, babaye bacumbikiwe na bagenzi babo.

Insina z'abaturage na zo zaguye.
Insina z’abaturage na zo zaguye.

Dushatse kumenya icyo ubuyobozi bukora kuri iki kibazo, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine yatubwiye ko nyuma yo kubona iki kibazo hatangiye gukorwa ibarura ry’ibyangijwe n’iyi mvura, bityo ubuyobozi bukaba bwafasha abadafite ubushobozi mu bakozweho n’ibi biza.

Madame Gatete akaba asaba abaturage ko aho amabati yaba akiri mazima bayatunganya neza kugira ngo bayasubize ku nzu, bityo ku buryo habonetse n’inkunga ntoya yakunganira abababaye cyane kandi badafite ubushobozi na buke bwo kwifasha.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka