Nyamasheke: Imodoka ya TIGO yakoze impanuka irenga umuhanda
Ku gicamunsi cya tariki 31/10/2012 imodoka ya sosiyete y’itumanaho ya TIGO yakoze impanuka mu muhanda uva ku karere ka Nyamasheke werekeza ahitwa ku Buhinga, hafi y’ibiro by’umurenge wa Bushekeri ariko nta wahasize ubuzima.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Pick-Up Double Cabine ifite plaque RAB 381S yarenze umuhanda igwa hepfo, yangirika igice cy’igisenge cyayo.
Ntibyamenyekanye neza impamvu yatumye iyo modoka ikora impanuka ikarenga umuhanda kuko uwari uyitwaye atagize icyo atangariza itangazamakuru. Cyakora birashoboka ko byaba byatewe n’umuvuduko mwinshi.
Uyu muhanda wabereyemo impanuka urimo gukorwa na sosiyete y’Abashinwa. Mu gihe wari utarakorwa, byari ikibazo ku ngendo zo muri aka gace kuko kakundaga kurangwamo icyondo cyinshi ndetse hakanyerera cyane.
Mu gihe uyu muhanda wa Buhinga-Tyazo urimo gutunganywa ushyirwamo kaburimbo, abawukoresha baragirwa inama yo kwirinda umuvuduko ukabije kugira ngo birinde impanuka za hato na hato.
Ntivuguruzwa Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje ariko