Nyamasheke: Agatsiko k’insoresore kashatse gufata abagore ku ngufu, birwanaho

Abasore batatu bataramenyekana bibasiye abagore batatu gashaka kubafata ku ngufu ngo babasambanye, abo bagore bagerageza kwirwanaho, umwe arakomereka ariko ntihagira ufatwa ku ngufu.

Uru rugomo rwabaye ahagana saa tanu z’amanywa tariki 01/08/2013, mu mudugudu wa Mujabagiro, akagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke, ubwo aba bagore bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu mirima y’icyayi yegereye ishyamba rya Nyungwe.

Izo nsoresore zari zitwaje imipanga ngo zahagaritse abo bagore 3, zibategeka kuziha amafaranga na telefoni, ariko abagore bazibwira ko nta byo bafite; maze insoresore zibabwira ko bagomba kwemera ko basambana ariko abagore babihakana bivuye inyuma; nk’uko bitangazwa na Munyankindi Eloi uyobora umurenge wa Bushekeri.

Aho ngo ni ho hahise hatangira inkundura hagati y’abo bagabo bashakaga gusambanya ku ngufu, ndetse n’abo bagore batatu barimo birwanaho.

Nubwo abagore bahazahariye kuko bakubiswe, babiri muri bo babashije kwikura mu maboko y’izo nsoresore ku ikubitiro maze biruka bavuza induru batabaza, abantu bahuruye hamwe n’inzego zishinzwe umutekano, za nsoresore zirekura uwo zari zisigaranye, zihita zirukira mu ishyamba rya Nyungwe.

Aba bagore batatu bose bakubiswe n’izo nsoresore ndetse umwe muri bo akaba yakomerekejwe ku rutoki na zo, bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura, ariko ku gicamunsi bari bamaze gusubira mu miryango yabo, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Munyankindi Eloi yabidutangarije.

Kuva urwo rugomo rwabaho, aka gatsiko k’insoresore karacyashakishwa ariko ntikaratabwa muri yombi, ndetse iperereza rikaba rikomeje ngo abo bantu babashe kumenyekana, dore ko kugeza ubu nta muntu cyangwa urwego rwari rwabasha kumenya abo ari bo ngo bashakishwe bazwi.

Cyakora, ngo si ubwa mbere urugomo nk’uru rubaye kuko no mu minsi ishize, ngo muri uyu murenge wa Bushekeri na bwo agatsiko k’insoresore 3 katangiriye abantu kabaka telefoni bari bafite. Birakekwa ko abo bagizi ba nabi b’ubushize baba ari na bo bari bitwikiriye ishyamba bashaka gusambanya aba bagore bahiraga ubwatsi bw’amatungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri yasabye abaturage kutumva ko hari igikuba cyacitse kuko inzego zose zirimo ubuyobozi n’iz’umutekano zahagurukiye iki kibazo kandi bakaba bizeye ko mu bufatanye bw’izo nzego, aba bagizi ba nabi bazatabwa muri yombi.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yongeye gusaba abaturage ko barushaho guhanahana amakuru ku buryo aho baba bakeka abantu nk’abo batanga amakuru ku buyobozi n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo babe batabwa muri yombi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo wasigaye yagize Imana naho ubundi bari umutera inda!!!

birababaje yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka