Nyamasheke: Abatekamutwe bari bambuye umugore ibihumbi 320

Ndayisabye Jean Claude w’imyaka 51 y’amavuko afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gutabwa muri yombi, tariki 24/08/2013, ubwo we n’undi mugabo utarafatwa bari bamaze gutekera umutwe umugore bakamwambura amafaranga ibihumbi 320 bamubwira ko bamujyanye mu mushinga w’abantu b’Imana uzamufasha agatera imbere vuba.

Uyu mugabo ukomoka mu kagari ka Gisovu mu murenge wa Twumba wo mu karere ka Karongi yafatanywe amafaranga ibihumbi 250 yemera ko bakoze ubutekamutwe bakambura uwo mugore ibihumbi 320 kandi ko andi mafaranga ibihumbi 70 yatwawe na mugenzi utaratabwa muri yombi.

Ndayisabye avuga ko we na mugenzi we yita ko amukuriye ngo bavuye mu Mujyi wa Kigali bakaza i Cyangugu guteka umutwe babeshya abantu ko hari umushinga ufasha abantu gutera imbere ariko ko kugira ngo bigerweho bishingira ku bushobozi umuntu afite.

Ku wa gatanu, tariki 23/08/2013 ngo ni bwo baje guhura n’uyu mugore bari batekeye umutwe witwa Mukandayisenga Fortunée w’imyaka 32 y’amavuko maze ngo bagerageza kumubeshyabeshya kugeza ubwo bamwumvishije ko agomba gushaka amafaranga akabazanira na bo bakayajyana “muri uwo mushinga w’abazungu” wari kumufasha gukira byihuse.

Ndayisabye Jean Claude afungiye ubutekamutwe.
Ndayisabye Jean Claude afungiye ubutekamutwe.

Mukandayisenga yabwiye Kigali Today ko abo bagabo bombi babaye nk’abamutangirira ahitwa i Ntendezi bamubwira ko hari umushinga ufasha abantu kwiteza imbere byihuse, maze umwe muri bo ngo akagaragaza ko ari we ukorana “n’Umushinga w’Abihaye Imana b’Abazungu” bafasha abantu kwiteza imbere ariko ngo bigashingira ku mafaranga berekanye ko bafite.

Icyo gitekerezo gishukana ngo cyavugaga ko amafaranga umuntu atanze, uwo mugabo wayakusanyaga ayashyira abo bihayimana bakayasengera ari na ko basengera uwayatanze maze ibibi bimuriho byose bigashiraho, byarangira noneho ngo bakamuherekeza n’imodoka irimo ibintu byinshi bikenerwa mu rugo bamugeneye kandi bakamuha n’amafaranga yo gukora umushinga ashoboye wo kumuteza imbere; kandi na bwo amafaranga ye bayamushubije.

Muri abo bagabo, ngo umwe yavugaga ko ari we ubikora naho undi (uriya watawe muri yombi) akaba umuturage wari wamaze kumva inyigisho neza ku buryo yabwiraga Mukandayisenga ko we asanzwe acuruza inka kandi akaba yari yarumvise abo bantu, none ngo akaba agiye kubisunga kugira ngo ubucuruzi bwe butere imbere.

Uyu mugore Mukandayisenga we ngo akimara kumva amagambo y’abo bagabo yahise yumva agize inzozi zo kugira Atelier y’ubudozi.

Mukandayisenga yabwiye Kigali Today ko abo bagabo bamubwiye ko niba yumva abyemera agomba kubikora vuba kandi ko agomba kubigira ibanga kugeza igihe umugambi urangiriye, maze bahana gahunda y’uko bazahura ku wa 24/08/2013 abashyiriye amafaranga aheraho.

Uyu mugore ngo yahise agenda afata agatabo ka banki rwihishwa ajya kuri konti y’umugabo we (y’urugo) akuraho amafaranga ibihumbi 220 yari ariho, ndetse ngo aguza se amafaranga ibihumbi 100 maze yose hamwe ayashyira ba bagabo ngo abone urwunguko.

Ubwo yari amaze guha aya mafaranga Ndayisabye ngo ayashyire abayasengera, ngo na we yakomeje yerekeza kuri Chapelle yo mu Gisakura aho uwo mugabo wundi yamubwiraga kuri telefoni ngo amusange maze bamusengere.

Cyakora ngo yahageze aramubura, amuhamagaye asanga telefoni ye yayifunze yongeye guhamagara na wa wundi yahaye amafaranga asanga telenoni ye na yo ifunze, maze ahita aba nk’uhahamutse avuza induru abwira abantu ibimubayeho.

Abantu abari hafi aho bahise babimenyesha Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyamasheke, maze mu gihe gito uwo mugabo aba atawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’abamotari bakorera ku iseta ya Buhinga.

Nyuma yo kugerageza kwiruka ariko bakamucakira, uyu mugabo bamusanganye amafaranga ibihumbi 250, akavuga ko andi yatwawe n’uwo wundi bari bafatanyije ubutekamutwe.

Mu guteka umutwe ari babiri, uyu mugabo we ngo yavugaga ko akora ubucuruzi bw'inka.
Mu guteka umutwe ari babiri, uyu mugabo we ngo yavugaga ko akora ubucuruzi bw’inka.

Uyu mugore Mukandayisenga, ngo nubwo atarabona amafaranga ye yose arashima Imana kuba yamugobotse kandi ngo yakuyemo isomo ryo kudashaka gukira atakoze.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendant Vita Hamza yabwiye Kigali Today ko mu gihe umwe muri aba bagabo yatawe muri yombi, inzego z’umutekeno zigikomeje gukurikirana uwacitse kugira ngo afatwe ndetse n’amafaranga yacikanye aboneke.

Supt. Vita akaba atanga ubutumwa ku baturage bw’uko bagomba kwirinda abatekamutwe babashuka ahubwo ko bagomba gukoresha amaboko yabo bakabona ibivuye mu ngufu zabo. Ikindi ngo ni uko mu gihe umuntu yaba abonye abantu nk’abo yajya agisha inama abandi bantu kugira ngo bakurikirane barebe niba ibyo bintu bikurikije amategeko.

Supt. Vita avuga ko abaturage bakwiriye kumenya ko ubutekamutwe bweze kandi bagomba kubwitondera, aho yatanze urugero rw’uko hari n’ababeshya abantu ngo baze gukora akazi bitwaje mudasobwa zigendanwa (laptop) bahagera bakazamburwa.

Yagize ati “Ibyo byose ni ibintu by’abatekamutwe bari ahongaho. Ni ukubima amatwi ahubwo tugashakisha uburyo twakora, tukabona ibyo dukoreye kuruta kubona ibintu bidafite aho byaturutse hazwi.”

Icyaha aba bagabo bakurikiranweho ni icy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi. Amategeko ahana y’u Rwanda akaba agihanisha igifungo kiri hagati y’imyaka 3 n’5 ku wo cyahamye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye mbona abatekamutwe ntawabashobora nanjye bantwaye 22000 bansigira ID na cheque ya320000. Ntawarubara

Buh yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka