Nyamasheke: Abagabo batandatu bafatiwe mu cyuho bashaka guha ruswa Polisi

Abanyekongo 5 n’Umunyarwanda umwe bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 2/10/2013 bashaka guha ruswa Polisi icunga umutekano wo mu mazi (Marine) mu karere ka Nyamasheke kugira ngo ibasubize imitego itemewe yari yabafatanye.

Abo Banyekongo 5 b’abarobyi ngo bashakaga gutanga ruswa kugira ngo bahabwe imiraga (inshundura) 10 bari bambuwe ifatiwe mu mazi nyuma y’uko bari barengereye bakagera mu gice cy’Ikiyaga cya Kivu kibarizwa mu Rwanda naho uwo Munyarwanda ngo akaba yari yaje nk’umuhuza.

Iyo mitego bari bafatanywe izwi ku izina rya “Kaningini” ibujijwe gukoreshwa mu kiyaga cya Kivu kubera ko ifata isambaza zikiri ntoya cyane, bityo bikaba byazatubya umusaruro mu bihe bizaza.

Mu gufatwa, abo bagabo bari bitwaje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 38 ndetse n’amadolari y’amanyamerika 25, bagendereye guhabwa iyo miraga bari bafatanywe barobesha mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’amazi y’u Rwanda.

Umuviugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendant Vita Hamza yabwiye Kigali Today ko abo bagabo bafashwe koko kandi ko bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda kuko icyaha bagikoreye ku butaka bw’u Rwanda.

Supt. Vita Hamza atanga ubutumwa bw’uko abantu bose bakoresha ikiyaga cya Kivu bakwiriye kubahiriza imbibi z’ibihugu, kuko zihari kandi bakirinda no gukoresha imitego itemewe kuko yangiza ibidukikije.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka