Nyamasheke: Abagabo babiri bibasiye abandi 2 barabakubita biturutse ku businzi

Abagabo babiri bo mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke bibasiye abandi babiri ubwo bari mu kabari tariki 15/08/2013 maze barabakubita, umwe akomereka ku jisho, undi bamutera icyuma mu rutugu, biturutse ku businzi.

Amakuru aturuka mu murenge wa Macuba avuga ko umugabo witwa Munyarubuga afatanyije n’undi witwa Bwenge, bibasiye abitwa Niyongira Frederic w’imyaka 28 y’amavuko na Ntibakunze Jean Pierre w’imyaka 22 maze barabakubita.

Muri urwo rugomo rwabereye mu mudugudu wa Munimba, akagari ka Rugari ahagana saa moya z’umugoroba, Niyongira Frederic yaje gukomereka bikomeye ku jisho naho mugenzi we Ntibakunze Jean Pierre baza kumutera icyuma mu rutugu rw’ibumoso.

Nyuma yo gukomerekera muri uru rugomo, aba bagabo bombi bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Hanika naho ababakubise bakanabakomeretsa bahita batoroka, kugeza ubu bakaba bataraboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba, Uwanyirigira Florence yabwiye Kigali Today ko inzego zitandukanye zikirimo gukora iperereza kugira ngo aba bantu bakoze urugomo batabwe muri yombi.

Uwanyirigira kandi atanga ubutumwa ku baturage b’umurenge ayobora ko bakwiriye kwirinda ubusinzi ku buryo n’abanywa inzoga, bajya bitwararika bakanywa izitabarusha imbaraga kuko ubusinzi ari bwo bukunze kubakoresha ibibi batateganyaga.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka