Nyamagabe: Afunzwe azira gukubita umwana we bikamuviramo urupfu

Mukamasabo Thabée, ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kaduha, akurikiranyweho gukubita umukobwa we w’imyaka 14 bikamuviramo urupfu, tariki 30/07/2012, ubwo yari akimugeza mu rugo amuvanye aho yabaga.

Mukamasabo w’imyaka 42, utuye mu kagari ka Gitwa ko mu murenge wa Mugano mu karere ka Nyamagabe, yashinjaga uwo mukobwa we witwaga Nyirahabimana Marthe ko yataye iwabo akajya kuba mu mihana k’uwitwa Joel,

Amakuru aturuka mu baturanyi avuga ko uyu mukobwa wari warahunze kuko iwabo bamufataga nabi, akimara kubona nyina aje kumutwara yahise yiruka ataka avuga ko nyina ari bumwice agira ati: “Ubwo aje kuntwara baranyica”.

Abaturanyi baramufashe bamusubiza nyina amutahana amukubita bikabije, ku buryo yageze aho akanamusiga isusa. Nyuma yo gukubitwa nyakwigendera yagiye mu buriri aho abavandimwe be baje kumusanga yashizemo umwuka.

Uyu mugore nawe ubwe, wiyemerera ko yihekuye umugabo we adahari, avuga ko yakubise uyu mukobwa we gusa ngo yamukubitaga atazi ko ari bupfe.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’umurenge wa Mugano avuga ko ababyeyi be bamaze kumenya ko umukobwa wabo yapfuye, bazindutse bamuhamba ariko ubuyobozi bw’umurenge na Polisi bibimenye bitegeka ko bamutaburura kugira ngo umurambo we ukorerwe isuzuma.

Francois Xavier Utazirubanda, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugano avuga ko kugeza ubu icyamwishe kitari cyamentekana.

Utazirubanda ati: “ Ntawamenya neza icyo yazize ariko nyina yemera ko ariwe wamwishe ariko akavuga ko yamukubise atazi ko apfa.”

Mu gihe hasigaye kumenya ibyavuye mu isuzuma, uyu mugore aracyari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kaduha.

Kubabaza umwana bikabije, cyangwa kumuha ibihano biremereye, bikamuviramo urupfu ni kimwe mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

biratangaje kandi birababaje kubona umuntu atanga igitekerezo ku nkuru ibabaje nk’iyi maze agatangira agira ati:wow!

zigi yanditse ku itariki ya: 5-08-2012  →  Musubize

Wow!Birababaje cyane kubona umubyeyi yiyicira umwana we

yanditse ku itariki ya: 5-08-2012  →  Musubize

mbgEa ingirwamubyeyi!! IKIGARAGARA NUKO MURWAGASABO HUZUYE INGEGERA ZITARI NKEYA, ABABYARA ABO BADASHOBOYE KUERERA NIBABAKONE, BARABABYARA BABURA ICYO KUBAGABURIRA BAKIGIRA AHANDI KUBERA IKIMWARO BAKABICA, NONE SE KWICANA NIYO SOLUTION?? MBEGA INGEGERA WEE

JYEWE yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka