Nyagatare: Yahitanywe n’ikirombe cy’amabuye

Rwagasore Protais w’imyaka 46 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Ryinkuyu akagali ka Bushoga, umurenge wa Nyagatare yagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye yifashishwa mu bwubatsi mu gihe yayacukuraga tariki 26/08/2013 ahita yitaba Imana.

Nk’uko bisobanurwa n’abakozi bagenzi ba Rwagasore, ngo bumvise ikintu giturika bagiye kureba basanga nyakwigendera yagwiriwe n’umusozi, nkuko byatangajwe n’umwe muribo, Ntawuruhunga Fabien.

Nyamara ariko abaturage batuye umudugudu wa Ryinkuyu bo basanga ngo nta muntu wari ukwiye gukoresha gucukura amabuye munsi y’ubutaka ahubwo hajya hifashishwa imashini zabugenewe.

Uretse n’ibyo ariko ngo umukozi wese yari akwiye kugira ubwinshingizi mu gihe agize ikibazo ari mu kazi bukamutabara.

Ubu bwinshingizi kandi ngo n’ubuyobozi bw’umudugudu nabwo bwari bwasabye nyiri ikirombe kubushakira abakozi akoreshamo mu rwego rwo kubafasha kubagoboka bo n’imiryango yabo igihe habaye impanuka yatera ubumuga cyangwa urupfu.

Rudasingwa Emmanuel, umuyobozi w’umudugudu wa Ryinkuyu yemeza ko we yivuganiye na Gahima amusaba gushakira abakozi be ubwinshingizi ariko nanone ngo anamusaba kutemerera aba bakozi kujya hasi cyane kugira ngo hirindwe impanuka.

Uyu Rwagasore yagwiriwe n’umusozi igihe yari ari muri metero hafi 4 z’ubujyakuzimu. Ubwo iyi nkuru yategurwaga umubiri we ukaba wari ugitegereje kugezwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe ibizamini.

Incuro twagerageje kuvugana n’uyu Gahima hifashishijwe telephone igendanwa ntiyatwitabye ngo hamenyekane ingamba zihari zo guteganyiriza abakozi be n’icyo agiye gukora kugira ibyabaye bitazongera.

Rwagasore Protais asize umugore n’abana 4, umuto afite imyaka 12 y’amavuko. Ikirombe yaguyemo ngo bagikoragamo ari abakozi 32.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka