Nyagatare: Umuyaga wishe abana babiri mu murenge wa Musheri

Abana babiri batakaje ubuzima abandi bantu bane bakomeretswa n’ikiza cy’umuyaga uvanzemo n’imvura cyibasiye umurenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki 30/08/2013.

Mu gihe ubuyobozi bw’uyu murenge bwihanganisha abahuye n’iki kibazo, ngo haracyabarurwa neza ibyangiritse birimo insina n’inzu zaguye mu tugari tune tw’uyu murenge, ngo hakorwe ubuvugizi mu nzego zisumbuye aba baturage bagobokwe.

Ugeze muri aka gace ubona ibisenge by’amazu byagurutse umuyaga ukabita kure y’amazu byari bisakaye, amabati akaba yangiritse ku buryo byagora kongera kuyakoresha mu bwubatsi.

Umwe mu bahuye n’iki kibazo ni Nibagwire Diana, akaba avuga ko hakwiye ubufasha bwihuse kuko iki kiza cyabasize iheruheru. Ati “Twahuye n’ikiza kidasanzwe. Ubu inzu yanjye ntacyo nayikoresha kuko yarasenyutse yose.”

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musheri avuga ko nyuma yo gusurwa n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, abashinzwe umutekano n’intumwa za minisiteri ishinzwe gukumira ibiza, aba baturage bemerewe ubufasha bwihuse burimo ubwugamo, mu gihe hagitegerejwe inkunga yo gusana ku buryo burambye amazu yangiritse, nkuko byatangajwe na Habarugira Denys ushinzwe imibereho y’abaturagte muri uyu murenge.

Icyakora ubuyobozi bw’umurenge burakangurira abaturage gucumbikira no kwegera abagezweho n’ingaruka z’iki kiza, ikindi kandi n’ubwo gusenyerwa bitaturutse ku myubakire idakomeye y’izi nzu, bakaba basabwa kujya bibuka kuzirika ibisenge igihe bubaka.

Ibi kandi bigomba kujyana no gutera ibiti muri aka gace kuko bigira uruhare mu kugabanya ubukana bw’umuyaga.

Raporo y’agateganyo muri uyu murenge iragaragaza inzu 67 zasenyutse n’urutoki hagati ya hegitari 25 na 30 rwangiritse mu tugari twa Musheri, Nyamiyonga, Rugarama II na Kibirizi, naho babiri muri bane bari bagejewe kwa muganga nyuma yo gukomereka bakaba basezerewe.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka