Nyagatare: Umugore yafunzwe akekwaho guhohotera abana

Ayinkamiye Cecile wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare yafashwe na Polisi ya Nyagatare akekwaho guhohotera abana.

Yafashwe tariki ya 14 Kamena 2023, mu masaha y’umugoroba nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage b’Umudugudu atuyemo.

Umwe mu nshuti z’umuryango we yavuze ko abana akekwaho guhohotera ari batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe, umukuru akaba afite imyaka irindwi naho umutoya akaba afite imyaka itatu y’amavuko.

Aba bana ngo yari abereye mukase akaba yari abamaranye ukwezi kumwe gusa nyuma yo kubasigirwa n’umugabo we bari bari baratandukanye.

Yagize ati “Uriya mugore ni uko yihereranye ikibazo kuko umugabo yari yaramutaye ajya gushaka undi mugore ari na we babyaranye abo bana. Umugore muto urebye yaje kubamutana na we abazanira umugore mukuru batanabivuganyeho arigendera atamusigiye n’icyo kubagaburira.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bugingo Monica, avuga ko Ayinkamiye Cecile akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera abana abereye mukase.

Avuga ko aya makuru bayamenye bayahawe n’abaturage kandi ngo ubwo bahageraga bwa mbere bagiye kumugira inama, basanze ari ukuri kuko ngo umwana mutoya basanze akubitwa cyane bikabije.

Agira ati “We ahakana ko atigeze abakubita ariko koko waba uri mu rugo ufite abana bakuru, bagakubita abatoya kugera ku rwego bafata umutoya bakamurambika hasi bakamusukaho amazi bagakubita kugera aho ikibuno kiba ibuye? Umwana bamukubitaga buri munsi byari nk’isengesho ryo kurya, mukuru wabo ngo yajyaga ababwira ngo bajye bamureba nk’igisimba.”

Uretse gukubitwa, aba bana ngo bajyaga bafungiranwa mu nzu no gukoreshwa imirimo ivunanye.

Ati “Ibi twarabyiboneye kuko tujyayo bwa mbere, agatoya bakatuzaniye kanyagirwa n’imvura, agakuru gafungiranye mu nzu naho akandi yakajyanye ku isoko akikoreje ibyo acuruza. Yabaye umubyeyi gito. Yakabaye yirengagiza ibibazo afitanye n’umugabo we akita ku bana kuko ntibakwiye kuzira amakosa ya se.”

Avuga ko iyo aza kuba umubyeyi muzima yari kwegera ubuyobozi akabugaragariza imibereho ye n’uko yabonye abo bana, byagaragara ko adafite ubushobozi bubatunga bagashakirwa ubundi buryo babaho aho kubahohotera.

Uretse kuba Ayinkamiye agomba gukurikiranwa ku cyaha cyo guhohotera abana, hatangiye n’iperereza ryo gushakisha ababyeyi babo, se na nyina, kugira ngo abana bave mu gihirahiro.

Mu gihe bari bataraboneka ariko abana babaye bitabwaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bashakirwa ba malayika murinzi babafata bakabarera.

Ubuyobozi bw’Umudugudu ariko bugaragaza impungenge ku mibereho y’abandi bana batatu ba Ayinkamiye basigaye mu nzu bonyine kandi na bo umukuru akaba adafite nibura imyaka 15 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abababyaye barabataye none arabazize da babahige bafunge izo ngegera ninazo zikwiye ibihano bikomeye

Lg yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka