Nyagatare: Ubuyobozi bw’akarere bwakemuye ikibazo cy’abaguze ubutaka
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu yasuye abaturage bo mu kagari ka Rutungo umurenge wa Rwimiyaga mu rwego guhosha amakimbirane yavugwaga hagati y’abaguze ubutaka n’ababagurishije mu gice cyagenewe ubworozi.
Muganwa Stanley yasabye ko ufite ubutaka ariwe ubugiraho uruhare rwa mbere, gusa yaba adashoboye kubukoresha icyo bwagenewe akaba yabugurisha ubishoboye kandi umuha igiciro kijyanye nabwo.
Abaturage bari bafite ikibazo cyo gukorerwa urugomo n’ababagurishije ubutaka bakabakubita bakiriye neza inama bagiriwe n’uyu muyobozi, banishimira ko amakimbirane nk’aya ubuyobozi bwihutira kuyakemura.
Umwe yagize ati “Aya ni amakimbirane ashobora no kugusha umuntu ku kwicwa. Ariko iyo tubona abayobozi bahaguruka bakaza kuyahosha, natwe biduha ikizere ko dufite abayobozi batwitayeho.”
Ubuyobozi bw’akarere busaba buri wese kubahiriza amabwiriza y’ikoreshwa ry’ubutaka hakirindwa kandi abihisha inyuma y’iki gikorwa bagamije inyungu zabo zashora abaturage mu makimbirane.
Aya mabwiriza y’imikoreshereze y’ubutaka ni aya Minisiteri y’umutungo kamere mu ngingo ya gatandatu akuzuzanya n’aya Minisiteri y’ubuhinzi avuga ko ahagenewe ubworozi hakorerwa ubworozi n’ahagenewe ubuhinzi hagakorerwa ubuhinzi gusa.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|