Nyagatare: Ubujura bw’insinga buradindiza ikwirakwizwa ry’amashanyarazi

Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zifasha kurinda inkuba ndetse no kwangiza ibyuma bituma umuriro utajya mu mapoto (isolateurs) bikomeje kudindiza ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Nyagatare na Gatsibo.

Kanamugire Vedaste umuyobozi wa EWSA ishami rya Nyagatare atangaza ko ibi ari ibikorwa by’amajyambere rusange bityo abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bakaba basabwa kugira uruhare ku mutekano wabyo.

Igiteye impungenge abaturage batuye ibice by’icyaro ari nabyo bigezweho mu gutanga amashanyarazi mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ngo nuko babona ubujura buzatuma iterambere ritabageraho byihuse.

Bikekwa ko abakora iki gikorwa kigayitse bashobora kuba ari abakozi ba nyakabyizi bakorana na Societe STEG ikwirakwiza amashanyarazi, ngo kuko hari ubumenyi baba bamaze kugira ku bijyanye n’amashanyaraz; nk’uko bitangazwa na Kanamugire Vedaste umuyobozi wa EWSA ishami rya Nyagatare.

Zouhaiere Khelifa uyobora umushinga STEG-Internationale Service ari nawo ukwirakwiza amashanyarazi mu turere twa Nyagatare na Gatsibo atangaza ko izi nsinga zirimo kwibwa zifite akamaro gakomeye mu buryo bwo kurinda inkuba ndetse n’izindi mpanuka zitandukanye zishobora guterwa n’umuriro bityo ntizigere kubawukoresha cyangwa ngo ibikoresho byabo byangirike.

Supretandant Benoit Nsengiyumva umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye gukangurira abaturage gutanga amakuru ku gihe cyose babona umujura bityo agafatwa agashyikirizwa ubutabera agahanwa n’amategeko.

Ubujura bw’intsinga mu karere ka Nyagatare bwagaragaye ku muyoboro wa Nyagatare na Rwempasha aho bibye izi nsinga kuri Poto 17; Nyagatare naho Nyabitekeri hibwe insinga kuri Poto 61, Ryabega Nyakigando hibwe insinga kuri Poto 27 na Milama hibwa izigera ku 10.
Mu karere ka Gatsibo hibwe insinga kuri Poto zisaga 100.

Ubu bujura kandi bukorwa mu gukata izi nsinga zitwa mise à la terre ku ipoto aho bakata uburebure bwa metero zirindwi n’igice (7.5m) uvuye hejuru. Izi Nsinga zose zibwe muri Nyagatare na Gatsibo zibwe ku mapoto 215 zikaba zifite uburebure bwa kilometero 1612.5.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka