Nyagatare: Inkuba yahitanye umuntu

Nyiramucyo Perpetua w’imyaka 45 wakubiswe n’inkuba yakubise mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba tariki 18/09/2013 mu kagari ka Rutaraka, umurenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare.

Amakuru dukesha ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagatare kandi avuga ko muri iyi mvura i inkuba yakubise inka ebyiri z’uwitwa Nyiramugwera Agnes mu mudugudu wa Kabare ya mbere mu kagari ka Nsheke mu murenge wa Nyagatare.

Ubuyobozi bw’uyu murenge rero bukaba bwihanganisha abagezweho n’ibi byago.
Nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage batuye akarere ka Nyagatare, ngo iyi mvura idasanzwe yaguye yabateye ubwoba kubera ingufu yagwanye.

Umwe muri bo yagize ati “Ni imvura yatunguranye kandi irimo imiyaga myinshi ivanze n’imirabyo. Ntibyadutangaje rero kumva ko inkuba yahitana umuntu.”

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka