Nyagatare: Bane bafunzwe bakekwaho gushaka kwivugana umuturage

Abagabo bane bo mu Murenge wa Rwiyamiyaga mu Karere ka Nyagatare bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare basinjwa gushaka kwivugana uwitwa Ndebakure Félicien, na we mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Ntoma, bakoresheje intwaro.

Ahagana saa mbiri z’ijoro rya tariki 02/08/2012 abagabo bitwaje intwaro bateye urugo rwa Ndebakure bamurasa isasu mu nda ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Bishoboka ko aba bagabo bane bakekwaho kumurasa bagenzwaga no kumwambura amafaranga agera ku bihumbi 170 yari aherutse kwishyurwa kubera ko bamwoneshereje; nk’uko bitangazwa na Dusabe Allen, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntoma.

Abo bagabo ubwo bageraga mu rugo rwa Ndebakure, ngo bari bipfutse ibitambaro mu maso, umwe afite intwaro basanga umugore n’abana bicaye hanze batangira kubabwira ko bashaka abantu bari bafite za chief waragi binjiye muri urwo rugo.

Umugore wa Ndebakure amaze kubakanira ko ntabahageze ngo batangiye gukusanya abari muri urwo rugo babaka amatelefone agendanwa, nyuma basohora Ndebakure wari mu cyumba batangira kumubaza amafaranga bamuhaye ubwo boneshaga imyaka ye.

Muri bane batawe muri yombi n’inzego z’umutekana harimo uwitwa Ndayambaje usanzwe ari inkeragutabara kuko ngo n’ubwo bahageze bipfutse mu maso abana ba Ndebakure bavuga ko bashoboye kumenya ijwi rye.

Ikindi ngo kigaragaza ko uwo Ndayambaje yari muri icyo gitero ngo ni uko ubwo inzego z’umutekano zageraga iwe zigikomanga yahise agira ati “Nta mbunda mfite” kandi ntacyo baramubaza. Byongeye kandi bavuga ko hakurikijwe intera isasu ryarasiweho ngo bigaragara ko uwarirashe yaba yarakozeho igisirikare.

Abandi bafashwe hari umwe wari usanzwe afitanye amakimbirane n’uwo muryango ndetse n’abandi babiri bari baroneshereje Ndebakure.

Ndebakure wabanje kuvurirwa ku Bitaro bya Nyagatare akimara kuraswa kuri ubu ngo akaba arimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya kamunuza bya Kigali (CHUK), naho iperereza ryo rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza abamurashe.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka