Nyagatare: Abantu 15 bari mu kigo ngoraramuco bashinjwa ububi bw’ibiyobyabwenge

Abaturage 15 bo mu kagari ka Cyenkwanzi, umurenge wa Karama mu karere ka Nyagatare bacumbikiwe mu kigo ngororamuco cya Nyagatare nyuma y’umukwabu udasanzwe wabaye mu ijoro rya tariki 16/06/2012 ugamije gufata abacuruzi n’abannywi b’ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibikorwa by’urugomo.

Muri uwo mukwabu bafashe amakarito abiri ya Uganda Waragi n’amakarito ane ya Chief Waragi.

Nubwo batashoboye kubona waragi y’insukano mu ngo bayikekagamo, bashoboye kugenda babona ibimenyetso bigaragaza ko ihari kuko bagiye bahasanga amacupa bakoresha mu kuyipima; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akagari ka Cyenkwanzi, Muhizi Félicien.

Ngo ntibashoboye kandi kubona n’ikiyobyabyenge cy’urumogi kandi gikoreshwa cyane muri ako kagari ariko ngo mu bo bafashe harimo n’abanywi barwo.

Amakarito ya Chief Waragi bayafatiye mu rugo rw’uwitwa Bizimana Jean Pierre naho Uganda Waragi bayifatira mu rugo rw’iwitwa Ndayishimiye; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare, E. Kayitare.

Umuyobozi wa Polisi i Nyagatare akomeza avuga ko ubusinzi muri uriya Murenge wa Karama bugenda bufata intera ikabije kandi ko bagiye gufatanya n’inzego z’ibanza n’inkeragutabara bakabirwanya bivuye inyuma.

Yagize ati “Abaturage bo muri uriya murenge ni abasinzi. Ejo nageze mu kagari ka Cyenkwanzi mu ma saa saba nsanga hari n’abakecuru basinze».

Uyu mukwabu wabaye mu gihe muri ako kagari hari hashize icyumweru bafashe uwitwa Beturabusha atera amabuye ku rugo rw’umuturage ndetse akanamutera iwe n’umuhoro. Abaturage bavugaga ko ari ibiyobyabwenge bibimutera.

Kuva mu mwaka wa 2010, umuyobozi w’ako kagari we bamaze kumukomeretsa inshuro zigera kuri eshanu bakoresheje intwaro gakondo azira gushaka kubabuza gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge.

Mu gihe uyu muyobozi yari yaravuze ko agiye kuzibukira gukurikirana ibiyobyabwenge ngo atazahasiga ubuzima dore ko yavugaga ko inzego z’ubuyobozi zo hejuru ndetse n’iz’umutekano zasaga n’izimutererana yadutangarije ko uyu mukwabo wazanye ituze mu kagari ke.

Yagize ati « Aka nibura turaba tukagenderaho muri minsi kuko n’abo batafashe bahiye ubwoba, barikanga umuyobozi bakajya kwihisha».

Abafashwe babajyanywe mu kigo ngororamuco ahobagiye kwigishwa ku bubi bw’ibiyobyabwenge bakazabarekura mu gihe kitarenze icyumweru cyane cyane ko bafatanywe Uganda Waragi na Chief Waragi gusa; nk’uko isobanurwa n’ umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyagatare.

Uganda Waragi ni inzoga isorerwa bityo ngo nyakuyifatanwa bazabimucira amande naho ibya Chief Waragi byo ngo byashoboraga no kugarukira ku rwego rw’umurenge.

Mu gihe muri uwo mukwabu bari bafashe abagera kuri 22 abo polisi yagejeje ku kigo ngororamuco kugira ngo bigishwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge kandi banakangurirwe kubireka ni 15.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka