Nyabihu: Barakekwaho gutaburura umurambo ngo batware tije yari mu kuguru
Munyakaragwe yemera ko afatanyije na mwishywa we bataburuye umurambo wa se ngo batware tije yari mu kuguru kwe, kuko mwishywa we yamubwiye ko ngo afite umukiriya wayo uzabaha amafaranga miliyoni 6.
Munyakaragwe Theophile w’imyaka 30 akaba umuhungu wa nyakwigendera na mwishywa we witwa Nsabimana Theogene ufite imyaka 45 ubu bacumbikiwe kuri station ya Police ya Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Uyu muhungu wa nyakwigendera avuga ko banafashwe bamaze gutaburura umurambo gusa ngo ibyo bashakaga nta n’ibyo babonye. Mwishywa we ngo yarashutse ngo bataburure umurambo bakuriremo tije babone amafaranga abone nuko amwishyura ideni yari amurimo ry’ibihumbi 50.
Munyakaragwe avuga ko nawe abona ibyo yakoze bigayitse cyane kandi bidahuye n’umuco nyarwanda. Avuga ko nawe iyo abitekerejeho yumva ari ikibazo gikomeye.
Ingingo y’180 y’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa se uwuca umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo aribwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 kugeza ku myaka 7.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|