“Nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Kongo”- Major Mazuru

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi, Major Mazuru, yasobanuriye abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge ya Rwimbogo, Nzahaha, Gashonga na Nyakarenzo mu karere ka Rusizi ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Kongo nk’uko babyumva ku maradiyo yo muri Kongo.

Mu nama yabaye tariki 16/07/2012 yari igamije gukangurira abaturage uburyo bwo gufatanya n’inzego zishinzwe gucunga umutekano, Major Mazuru yagize ati “Kongo nti tugiyeyo rimwe si kabiri, kandi igihe twajyagayo ntitwihishaga, abavuga ko turiyo muri iki gihe ni abanyabinyoma kimwe n’ababashigikiye, baba bashaka guharabika Abanyarwanda no kubarangaza muri gahunda zabo z’iterambere”.

Uretse kuba yagaye abanyamahanga bafite uruhare rwo gukwirakwiza ibihuha bigamije gusebya u Rwanda, yagaye n’abenegihugu bakwirakwiza ibihuha muri bagenzi babo. Ati: “Turagaya abitwa ko ari injijuke zitagira uruhare rwo guteza imbere aho zituye, ahubwo zikirirwa zikwirakwiza ibihuha bagamije guca abaturage intege no kubangisha ubuyobozi”.

Iyo nama yari inagamije kungurana ibitekerezo ku buryo iterambere ry’aho batuye ryakwihutishwa babigizemo uruhare yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, wasobanuye ko muri ako karere umutekano wifashe neza muri rusange.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi hamwe n'abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw'akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi hamwe n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere.

Ibyaha bigaragara mu karere ka Rusizi ni urugomo ruterwa n’ubusinzi, ubujura bworoheje, impanuka ziterwa n’amagare mu muhanda Kamembe-Bugarama, ibiyobyabwenge bitutuka muri Congo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse na forode ituruka muri Congo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagaragaje ko ibyo byaha byose byafatiwe ingamba zo kubica burundu, kugira ngo abaturage batuye iyo mirenge ihana imbibe na Congo babashe gukora nta kibahungabanya.

Umuyobozi uhagarariye Police, IP Niybizi John yabwiye abari bitabiye iyo nama ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukoresha ikarita y’umutekano ( security map) mu rwego rwo gutahura vuba abakora ibyaha, hagamijwe ku bikumira no guhana ababikora.

Abaturage bo mu mirenge wa Gashonga, Rwimbogo na Nzahaha kandi bakanguriwe guhindura imyumvire bakareka kujya mu muhanda uko bishakiye kuko bituma habaho impanuka mu muhanda Kamembe-Bugarama nubwo abashoferi nabo atari shyashya.

Abahabwa ifumbire bakayigurisha, abambura ibigo by’imari ndetse n’ubundi buhemu bazajya bahanwa hakurikijwe itegeko; nk’uko byashimangiwe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Rusizi.

Abaturage bari bitabiriye inama ari benshi.
Abaturage bari bitabiriye inama ari benshi.

Ibibazo byabajijwe n’abaturage byibanze ku gushakirwa amahugurwa ku bumenyi bw’ibyabateza imbere, cyane imyuga n’ubuhinzi bw’ibishorwa ku isoko, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yabijeje ubufatanye, ariko abasaba no kujya bagana ibigo by’imari.

Kimwe n’umuyobozi w’ingabo muri ako karere, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagaye abaturage batuye iyo mirenge ihana imbibe na Congo ko hari amakuru abavugwaho ko boherereza inkunga umutwe wa FDLR.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko kuki batubaza cyane ibibazo bya Congo kurusha uko batubaza genocide?twebwe turi abacongomani?

dany yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Reka daaaaa!!! Ubundi se hari igihe ingabo z’u Rwanda zigeze zijya muri Congo?!!
Ariko Mana.

yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka