Ngororero: Umuyobozi w’akagali arashijwa guteza umwiryane mu muryango avukamo

Umugabo witwa Shiragahinda Jean Fidel uyobora akagali ka Muramba mu murenge wa Kageyo arashinjwa n’abavandimwe be ndetse na se ubabyara witwa sebazungu Aloys guteza amakimbirane mu muryango avukamo ndetse n’uwo yashatsemo.

Shiragahinda uyobora akagari avukamo akaba anagatuyemo ndetse akaba ari nako umuryango we utuyemo araregwa kuba akoresha igitugu akiharira imitungo y’umuryango we ari nako aburana iyo kwa sebukwe.

Intandaro ya byose ngo ni amafaranga ibihumbi 227 Shiragahinda yari yarabikije nyina ubwo yari mu gisirikare cy’ingabo zatsinzwe, maze nyina aza kugwa mu ntambara y’abacengezi mu 1998, ayo mafaranga nayo aburirwa irengero.

Nyuma Shiragahinda yaje kwishyuza se ayo mafaranga maze bimusaba kugurisha imirima, igurwa n’undi muhungu we, Shiragahinda arishyurwa ariko aza guteza akaduruvayo asaba ko umuvandimwe we yasubiza aho hantu mu mutungo w’umuryango kuko atemeraga ubugure bwabaye bigenda gutyo umuvandimwe we ahomba amafaranga ibihumbi 300 yari yatanze.

Se wa Shiragahinda arasaba kurenganurwa no guhabwa uburenganzira ku mitungo ye.
Se wa Shiragahinda arasaba kurenganurwa no guhabwa uburenganzira ku mitungo ye.

Ikindi kibazo gikomeye, uwo muyobozi yateje mu muryango ni uko yatse se inka yakowe mushiki we kubera ko ngo Shiragahinda yamurihiye amashuri imyaka 3, ndetse akanagurisha ikibanza cyari cyarahawe mushiki we nk’umwana wasigaranye na se nyuma y’urupfu rwa nyina nacyo akacyifunga ngo yamurihiye amashuri.

Kabera arasaba ubuyobozi kumurenganura agasubizwa imirima cyangwa amafaranga ye. Mushiki we, Ntiryihabwa Alvera, nawe arasaba gusubizwa ikibanza cye no guha se umubyara inkwano yokowe nk’umubyeyi we.

Se ubabyara bose arasaba guhabwa uburenganzira ku mitungo ye kuko avuga ko Shiragahinda amubuza kuyikoresha kandi yaratanze iminani ku bana be bose, agasigara mu rugo wenyine.

Shiragahinda yagaragaje agasuzuguro imbere y'umuyobozi w'akarere.
Shiragahinda yagaragaje agasuzuguro imbere y’umuyobozi w’akarere.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ngororero yasuraga umurenge wa Kageyo tariki 14/02/2013, Shiragahinda yarezwe n’abaturage bane, harimo n’abo asanga mu ngo zabo akabahohotera, maze mukwisobanura kwe agaragaza agasuzuguro imbere y’abayobozi bari bahari ibibazo bye ntibyabasha kurangira.

Umuyobozi w’umurenge wa kageyo, Mutoni Jean de Dieu, n’abakozi b’akarere bashinzwe kugira ainama abaturage ku birebana n’amategeko basabye ko abafitanye ibibazo na Shiragahinda bose babigaragaza maze bikazashakirwa igihe cyo kubishakira umuti mu nama z’abaturage byananirana hakitabazwa inkiko.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntabwo byumvikana ukuntu Umuyobozi w’Akarere yagezwaho ikibazo nk’iki cy’umuntu wigize akaraha kajyahe uhemukira umubyeyi n’abavandimwe be, ngo amurekere ku kazi akomeze kuzambaguza abaturage! Ubwo se niba ibyo abikorera Umubyeyi we ubwo abandi nibo agirira neza cyangwa ahubwo barumiwe ku buryo batinya kuvuga ngo atabagirira nabi ubwo bazi ko yabaye n’Umusirikari! Ndasanga Mayor aba yarahise amuhagarika by’agateganyo ku kazi hagakorwa procedures zo ku musezerera, na we akabona ko umuntu ari nk’undi!Turasaba ko mwazatugezaho uko iki kibazo cyageze kuri Mayor azakitwaramo ntatererane abaturage ngo bagumye gutotezwa n’uwo ngirwamuyobozi.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

ubwo se kuki atarahagarikwa kukazi, ibi avuga byose ngo gutanga amafaranga yishuli,ibi byose yakoreraga umuryango kumuntu uwuvukamo ntiyabyitwaza rero ngo ahohotere umusaza, byongeye umuyobozi , wanyuze no mugisilikare naho erega yari umuyobozi yari Serija Majoro ndamuzi, aya namafuti rero nashake uko yakumvikana numuryango kuko nawe kugera kuri izi ntera zose nuko yahawe uburere numuryango waruyobowe nase uwo ari guhemukira. Nshiragahinda rero hindura ibintu ukemure ibiba aho kuba ikibazo mubavandimwe, ese ubwo ko wasuzuguye ubuyobozi nawe uri undi, iyo usuzuguwe nabo uyobora urishima,ndakugaye isubireho reka gusebya bagenzi bawe mwakoranye nabakwigishije.

akaga yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

ubwose nkuwo muyobozi wa akarere yari yagiye gukora iki?yasize se akemuye iki!Gukora inama z’abaturagese ubwo babigejeje mukarere no mumurenge atari uko babona ko byananiranye yeweee abayo bozi bihunza ibibazo by’abaturage ntabwo aribo dukeneye.

AKAGABO John yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka